00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yamenyesheje UNHCR ko izafunga inkambi ya Dadaab bitarenze 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mata 2021 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Kenya yamenyesheje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ko izafunga inkambi ya Dadaab n’iya Kakuma ku wa 30 Kamena 2022.

Muri Werurwe 2021 ni bwo Guverinoma ya Kenya yahaye UNHCR ibyumweru bibiri ngo ibe yagaragaje gahunda yo gufunga izi nkambi ebyiri zicumbikiye abarenga ibihumbi 400 biganjemo abo muri Somalia, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kenya imaze imyaka 30 icumbikiye izi mpunzi yavuze ko ishaka ko izi nkambi zifungwa kuko itagifite ubushobozi bwo kuzicumbikira. Uretse iyi mpamvu iki gihugu kinagaragaza ko hari igihe izi nkambi zitegurirwamo ibitero by’iterabwoba byibasira iki gihugu.

Minisitiri w’Umutekano muri Kenya, Fred Matiang’í, ubwo yahuraga n’Umuyobozi wa UNHCR ku Isi, Filippo Grandi ku wa 29 Mata 2021 yamumenyesheje ko Guverinoma ye yafashe icyemezo cyo kuba yafunze izi nkambi bitarenze ukwezi kwa Kamena 2022.

Fred Matiang’í yavuze ko hazarebwa uburyo abari bacumbikiwe muri izi nkambi bazasubizwa iwabo ku bushake, abandi biganjemo abo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba bagahabwa ibyangombwa bimerera gukorera no gutura muri Kenya.

Mu ruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda, Filippo Grandi, yavuze ko ibibazo Kenya ifite bishaka gutuma ifunga izi nkambi byumvikana ariko yemeza ko bazakomeza kubiganiraho kugira ngo uyu mwanzuro nufatwa hatazagira byinshi wangiza.

Kenya yamenyesheje UNHCR ko izafunga inkambi zirimo n'iya Dadaab bitarenze 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .