00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yahagaritse ingendo z’indege ziva n’izijya Somalia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Ikigo Gishinzwe indege za gisivile muri Kenya cyatangaje ko iki gihugu cyahagaritse ingendo z’indege ziva n’izijya muri Somalia.

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze ku wa 10 Gicurasi 2021 ntikigeze gitangaza impamvu y’iki cyemezo, gusa cyavuze ko kizubahirizwa mu gihe cy’amezi atatu.

Ikigo Gishinzwe indege za Gisivile muri Kenya cyakomeje kivuga ko indege zizemerwa gusa ari izitwaye ibikoresho byo gufasha ndetse n’izishobora gukenerwa kubera impamvu z’ubuvuzi.

Leta ya Kenya imaze igihe ifitanye ibibazo n’iya Somalia ahanini biturutse ku kuba iki gihugu gishinja abayobozi ba Kenya kwivanga mu miyoborere yacyo, gusa ntibyigeze bitangazwa niba hari aho iki cyemezo gihuriye n’ibi bibazo basanzwe bafitanye.

Kenya yahagaritse ingendo z’indege ziva n’izijya Somalia mu gihe cy'amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .