Kenya: Uwari ushinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo y’amatora yishwe n’abataramenyekana

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya (IEBC), Chris Musando, waburiwe irengero ku wa Gatanu, yatoraguwe yarishwe acibwa n’ukuboko.

Polisi ya Kenya yatangaje ko umurambo wa Musando watoraguwe ahitwa Kikuyu uri kumwe n’uwundi mugore utarabashije kumenyekana ujyanwa mu buruhukiro bw’umujyi wa Nairobi.

Abo mu muryango we bari aho bemeje ko ari Musando.

Umuyobozi wa IEBC, Wafula Chebukati, yatangaje ko bigaragara ko Musando yakorewe iyicarubozo, anemeza ko hakwiye gukorwa iperereza hakamenyekana icyateye urupfu rwe nk’uko Daily Nation yabyanditse.

Yagize ati “Turasaba kumenya uwamwishe n’impamvu yabikoze.”

Musando niwe wagenzuraga uburyo bwa mudasobwa bukubiyemo imyirondoro y’abazatora Perezida wa Kenya, abagize inteko ishinga amategeko n’ay’abayobozi b’intara.

Yakunze kugaragara mu bitangazamakuru ahumuriza abaturage ababwira ko uburyo bw’ikoranabuhanga buzakoreshwa mu matora ya Kenya budashobora kwinjirirwa n’umuntu uwo ari we wese cyangwa ngo bubarure amajwi ya baringa.

Mu matora aheruka, ikoranabuhanga ryakoreshwaga ryarabinaniwe bituma hari abavuga ko amatora yinjiwemo. Kenya irabura iminsi umunani ngo yinjire mu matora y’Umukuru w’igihugu ahanganishije Uhuru Kenyatta usanzwe ari Perezida na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya (IEBC), Chris Musando, yishwe n'abantu bataramenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza