00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kanama 2021 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire muri Kenya, rwatesheje agaciro umushinga w’itegeko watanzwe wo guhindura Itegeko Nshinga, watanzwe na Guverinoma ya Uhuru Kenyatta, ugateza intugunda kuva umenyekanishijwe.

Kuri uyu wa Gatanu, urukiko rw’ubujurire rwagumishijeho icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo muri Gicurasi uyu mwaka cyavugako izo mpinduka mu itegeko nshinga zitubahirije amategeko kuko Kenyatta yakoze ibinyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko nshinga agamije kuzitira Visi Perezida we (William Ruto) kuba yamusimbura ku butegetsi umwaka utaha.

Ni mu gihe Kenyatta we yavugaga ko iri tegeko ryari rigamije gushyiraho politiki itagira n’umwe iheza no gukumira imvururu zikunda kubaho mu bihe by’amatora muri iki gihugu.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Daniel Musinga, yashyize hanze ibyavuye mu mpaka zabereye mu rukiko zikamara amasaha 10.

Yagize ati “Perezida nta bubasha afite bwo guhindura Itegeko Nshinga. Inteko Ishinga Amategeko ni yo yonyine yemerewe gutangiza umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga cyangwa bikaba bivuye mu bushake bw’abaturage.”

Uku guhindura Itegeko Nshinga kwiswe, Build Bridges Initiatives’, BBI, Kenyatta yakwemeranyijeho na Raila Odinga bari bahanganye mu matora ya 2017, kubera ko nyuma y’amatora yabo habaye imvururu zahitanye abarenga 90, bituma mu 2018 aba bombi bafata iki cyemezo.

Ku ya 14 Gicurasi Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi iyi gahunda ruvuga ko Perezida atari hejuru y’amategeko ndetse adafite n’uburenganzira bwo guhindura Itegeko Nshinga ahubwo ashobora no kubihanirwa.

Uhuru Kenyatta yikomye uru rukiko ubwo hizihizwaga Umunsi w’Ubwigenge bwa Kenya mu ijambo yavuze ku wa 2 Kamena 2021, ku munsi mukuru wo kwizihiza imyaka 58 Kenya imaze ibonye ubwigenge aho yavuze ko ibyo Urukiko rw’Ikirenga rwakoze ari ukunyuranya n’ugushaka kw’abaturage.

Yagize ati “Tugomba gukurikiza itegeko kandi tukubaha n’icyemezo cy’urukiko ariko Ijwi n’ugushaka kw’abaturage ba Kenya bigomba kumvikana kandi bigakurikizwa. Ubucamanza bwa Leta bufite ubwigenge bwo gukora icyo bushaka ariko bugomba no kumva ko bufite inshingano zo kurengera abaturage.”

Mu byari guhinduka muri iri tegeko harimo gushyiraho umwanya wa Ministiri w’Intebe wakuweho mu 2013, ibintu abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko Kenyatta yabikoze kugira ngo ajye kuri uwo mwanya kuko atemerewe kongera kwiyamamariza manda ya gatatu ya Perezida wa Repubulika mu matora azaba umwaka utaha wa 2022.

Uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Kenyatta ni Visi Perezida William Ruto, na we udashyigikiye ko iri tegeko rihinduka.

Urukiko rw’Ubujurire rukimara gutangaza umwanzuro wamagana ihinduka ry’itegeko nshinga, abaturage biraye mu mihanda bishimira ibyo urukiko rwakoze.

Urukiko rw’Ubujurire rwanze ibyo guhindura Itegeko Nshinga muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .