00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Urubyiruko rukomeje gutera umugongo Al-Shabaab

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Leta ya Kenya bwatangaje ko muri uyu mwaka, urubyiruko 350 rwari rwarinjiye mu Mutwe w’Abarwanyi bagendera ku mahame y’Idini ya Islam muri Somali uzwi nka Al-Shabaab bamaze kumanika intwaro bakaba bagiye gusubizwa mu miryango yabo.

Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya zavuze ko hari abandi bake bakomeje kwambuka bava muri icyo gihugu berekeza muri Somalia kurwanira uwo mutwe wa Al-Shabaab.

Citizen TV yatangaje ko muri iki Cyumweru, abashinzwe kurwanya iterabwoba bari mu Mujyi wa Mombasa mu gufasha mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ko bagomba gufatanya mu guhashya Al-Shabaab.

Bivugwa ko aba bayobozi bari bukore ubukangurambaga mu duce dutandatu twakunze kwibasirwa n’ibitero bya Al-Shabaab no ku bice by’Umupaka wa Kenya na Somalia.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Ibikorwa by’Ubuhezanguni mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Iterabwoba, Canon Harun Rashid, yavuze ko kuri ubu iki kigo kirimo gutoza abantu barenga 300 bahoze muri Al-Shabaab.

Rashid avuga ko n’ubwo barimo kwigishwa uburemere bw’ibyaha bakoze, uburyo bw’imyitwarire bageze mu buzima busanzwe ariko ngo no mu rwego rw’amategeko barategerejwe kugira ngo bazakurikiranwe baryozwe ibyaha bakoze.

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu hari ibihumbi bike by’urubyiruko rukomeje kwifatanya na Al-Shabaab mu bikorwa byayo by’iterabwoba muri Somalia ariko ngo binyuze mu bikorwa bigamije kurwanya iterabwoba n’ubukangurambaga bukomeje muri Somalia, ibikorwa byo gushora urundi rubyiruko muri uyu mutwe byaragabanutse.

Hari umubare w'urubyiruko rukomeje kwishora muri Al-Shabaab ariko abenshi bari kuva muri uyu mutwe w'abarwanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .