Kenya: Umusore yakatiwe gufungwa imyaka 100 kubera gusambanya abana batatu mu rusengero

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Urikiko muri Kenya rwakatiye Harrison Kinyua w’imyaka 20 gufungwa imyaka 100 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufungirana abana batatu b’abakobwa mu rusengero maze akabasambanya

Abana batatu bafashwe ku ngufu babiri bari bafite imyaka 13 naho undi afite imyaka 10.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri nibwo uyu musore yemereye urukiko ko ibyo koko yabikoze tariki ya 9 Ukuboza 2015 mu rusengero ruherereye mu Mujyi wa Kangaru muri Kenya ubwo bari batiruye intebe zari zarifashishijwe mu gushyingura.

Jeune Afriquye yakomeje yandika ko uyu musore wari witabiriye umuhango wo gushyingura yakurikiranye aba bana bageza intebe ku rusengero, noneho kugira ngo badasakuza abashukisha ifiriti ariko ngo bamaze gutaha babibwiye ababyeyi babo maze bagejejwe kwa muganga basanga koko bafashwe ku ngufu.

Uyu musore yasoje kwiregura kwe avuga ko yatekerezaga ko abo bakobwa bari bakuze bihagije.

Umucamanza Maxwell Gicheru wo mu rukiko rwa Embu yatangaje ko iki cyaha gikomeye ndetse giteye ubwoba nubwo bidakunze kubaho muri Kenya.

Yagize ati “Iki cyaha kirakomeye kandi uyu wagikoze agomba kubera urugero n’abandi bafata ku ngufu.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza