Kenya: Umushinwa wise Perezida Kenyatta inkende yirukanwe mu gihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Abinjira n’abasohoka muri Kenya bwirukanye mu gihugu umucuruzi w’Umushinwa nyuma y’amagambo yavuze ndetse agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza yita Abanyakenya inkende.

Uyu mugabo witwa Liu Jiaqi yabanje gutabwa muri yombi kubera amagambo yafashwe arimo gutongana n’umwe mu bakozi be.

Mu butumwa Ikigo Gishinzwe abinjira n’abasohoka cyanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, buvuga ko “Umushinwa uzwi nka Liu Jiaqi wafashwe amashusho ejo hashize akoresha amagambo asesereza yatawe muri yombi. Uruhushya rwe rwo gukorera mu gihugu rwateshejwe agaciro kandi arasubizwa iwabo kubera irondaruhu.”

Ubutumwa bwakurikiyeho nyuma ya saa sita, buvuga ko “LIU JIAQI umwenegihugu w’u Bushinwa wari watawe muri yombi kubera irondaruhu yirukanwe mu gihugu.”

Ayo magambo yari aherekejwe n’ifoto ya LIU.

Uyu musore, binyuze mu mashusho yafashwe, agaragara avuga ngo “Buri wese, buri munya-Kenya…ni nk’inkende, ndetse na Uhuru Kenyatta. Bose kimwe,”

Umukozi we yabaye nk’umubwira ko akwiye gusubira mu Bushinwa niba ari uko afata abatuye icyo gihugu, aho kumwumva ahubwo yongera ibitutsi.

Yunzemo ati “Ntabwo ndi uwa hano, ntabwo mpakunda, abantu basa n’inkende, ntabwo nkunda kuvugana nabo, baranuka, abakene, abasazi n’abirabura. Ntabwo mbakunda. Kuki batameze nk’abazungu, nk’Abanyamerika?”

Mu gukomeza kuvuga, yagaragaje ko ari muri Kenya kuko amafaranga ari ingenzi.

Ambasade y’u Bushinwa muri Kenya yamaganye uyu muturage wayo, ivuga ko “ishishikariza ibigo byo mu Bushinwa kubaha amategeko y’aho bikorera, bikaguma kandi bigakorera muri Kenya mu buryo bukurikije amategeko, bikagira uruhare mu gusigasira ubucuti n’ubutwererane busanzwe hagati y’u Bushinwa na Kenya.

Umushinwa witwa Liu Jiaqi yirukanwe ku butaka bwa Kenya, aha yari ku kibuga cy'indege atashye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza