00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umupolisi yirukanwe ku kazi ubwo yari muri Coma yamazemo amezi icyenda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Umupolisi wo muri Kenya wari waraburiwe irengero ku kazi aho yakoreraga kugeza ubwo hashira amezi icyenda, yirukanwe ku kazi kuko nta wari uzi ko aba mu bitaro.

Uyu mupolisi uzwi ku mazina ya Reuben Kimutai Lel, yari yatangajwe nk’uwataye akazi ndetse n’umushahara we urahagarikwa nyuma y’aho ashakishijwe ariko ntihamenyekane irengero rye.

Abo mu muryango we na bo barashakishije baraheba ndetse batanga ikirego kuri polisi ariko biba iby’ubusa.

Reuben yafashwe nk’uwataye akazi ndetse hashyirwaho impapuro zo kumuta muri yombi ariko ziza guteshwa agaciro polisi imaze kunanirwa kumenya aho aherereye.

Byaje kumenyakana ko uyu mugabo yari arwariye muri kimwe mu bitaro byo muri Kenya ari muri coma kuva mu Ukuboza umwaka ushize ubwo yaburaga kugeza mu cyumweru gishize ubwo yongeraga kugarura akenge.

Nubwo atarabasha kuzanzamuka bya nyabyo, yashoboye kumenya uwo ari we, anibuka ko yahoze ari umupolisi; kuri ubu umuryango we watangiye gushakishwa nk’uko BBC yabitangaje.

Icyatumye ajyanwa mu bitaro ngo ni impanuka y’imodoka yabereye mu Mujyi wa Nairobi aho yagejejwe mu bitaro ku wa 21 Ukuboza umwaka ushize nk’umuntu utazwi kubera ko nta cyangombwa bamusanganye.

Amakuru avugwa ko biteganyijwe kongera kumusubiza ku rutonde rw’abakozi bemerewe guhabwa umushahara aho yakoreraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .