Kenya: Umunyeshuri w’imyaka 23 yabaye umudepite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2017 saa 10:45
Yasuwe :
1 0

John Paul Mwirigi, umunyeshuri w’imyaka 23 yatsindiye guhagararira agace ka Igembe y’Amajyepfo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, nubwo yagowe no kwiyamamaza kubera ubushobozi buke.

Uyu musore wiga muri Mount Kenya University yatowe ku majwi 18 867 atsinze umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi Jubilee, Rufus Miriti wagize amajwi 15, 411.

Mwirigi ushobora kuba umudepite muto mu Nteko ya Kenya yagiye agorwa no kwiyamamaza. Ku ikubitiro kubera ubushobozi buke yiyamamazaga agenda n’amaguru ajya urugo ku rundi, nyuma aza kugirirwa impuhwe n’abamotari ari nabo bamutwaraga ahantu hose yagiye yiyamamariza.

Ibyishimo byari byose ku bamushyigikiye ubwo amajwi y’agateganyo yerekanaga ko ari we uri imbere nkuko Daily Nation yabitangaje.

Mwirigi wagiye atorerwa imyanya itandukanye mu ishuri yavuze ko ikintu azitaho ari ubuvugizi ku buhinzi, kwihangira imirimo ndetse no kuzamura impano.

Yemeje ko azi neza ubuzima abaturage babayemo kuko nawe aribwo yabagamo.Uyu musore aracyabana n’ababyeyi be.

Abaturage bavuze ko batoye uwo musore kuko ariwe uzi neza ubuzima bwabo kandi wabubayemo kurusha abandi bahatanaga.

John Paul Mwirigi w’imyaka 23 yatsindiye guhagararira agace ka Igembe y’Amajyepfo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza