Kwamamaza

Kenya: Ushaka kuba guverineri yagereranyije ubukungu bw’Intara n’ubw’u Rwanda

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 18:36' na IGIHE


Amatora mu Karere ka Baringo [kamwe muri 47 tugize Kenya] akomeje gufata indi ntera, umuyobozi usanzweho, Benjamin Cheboi, arotswa igitutu n’uko ishyaka rya Kanu (Kenya African National Union) ridahwema kuzamura izina ryaryo muri ako gace.

Cheboi uri gushakisha manda ya kabiri, agomba kubanza guhangana na Simon Kiprono Chelugui ngo abone itike yo guhagararira ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe nk’umukandida, nubwo anengwa n’abo bahanganye ko atateje imbere akarere ke uko bikwiye.

Stanley Kiptis ukomoka mu ishyaka KANU wanaje ku mwanya wa kabiri mu matora rusange y0 mu 2013, ni undi mukandida nawe utegerejwe cyane mu matora azaba umwaka utaha.

Ubwo yaganiraga na Daily Nation, Chelugui usanzwe ari umunyemari i Nairobi, yanenze ubuyobozi busanzweho muri aka gace burangajwe imbere na Benjamin Cheboi avuga ko we n’abo bagenzi be bagize ingendo hanze iminsi 136 mu 2015, bigakorwa mu misoro y’abaturage ariko ntihaboneke umusaruro wazo.

Yavuze ko iyo abayobozi babyaza umusaruro ingendo bakoze mu mahanga ,ubukungu bw’iyi ntara bwari kuba buruta kure ubw’u Rwanda.

Ati “Iyaba kurebera ku bandi aribyo byari kubaka akarere ka Baringo, birashoboka ko ubu, tuba dufite ubukungu buri hejuru y’ubw’u Rwanda”

We anenga uburezi buvugwa muri ako gace, ahubwo agasanga biteye ikimwaro kuba muri Kenya nyuma y’imyaka 50 igihugu kibonye ubwigenge, ushobora kubona muri Baringo 81% by’abaturage batazi gusoma no kwandika.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved