00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umugabo wa Tirop arakekwaho urupfu rwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Umugabo wa Agnes Tirop, umugore wari waregukanye imidali myinshi ku Isi mu gusiganwa ku maguru, niwe uri gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Uyu mugore ufite imidali ibiri ya bronze mu gusiganwa ku maguru wari warangije imikino olempike iheruka ari ku mwanya wa kane mu gusiganwa metero 5000, yasanzwe mu rugo rwe yishwe.

Yari afite imyaka 25.

Mu kwezi gushize, Tirop yari yaciye agahigo ko kwirukanka kilometero 10 mu isiganwa ryabereye mu Budage.

Iperereza ku rupfu rwe ryatangiye, Polisi yo muri Kenya yavuze ko umugabo we yaburiwe irengero.

Ubwo Polisi yageraga mu rugo rw’uyu mugore, yasanze aryamye ku gitanda, hasi hari ikizenga cy’amaraso. Byagaragaraga ko yishwe akaswe ijosi.

Polisi yizeye ko camera zo mu rugo rw’uyu mugore zizafasha mu gutahura ukekwaho kumwica.

Tirop yari umwe mu basiganwa ku maguru wubatse ibigwi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .