Kenya: Umudepite yasabye Inteko gutora itegeko ryemera abanyabibiri nk’igitsina cya gatatu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Nzeri 2016 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Isaac Mwaura yasabye ko hatorwa itegeko ryemera igitsina cya gatatu cy’abantu bitwa abanyabibiri [intersex people] mu rwego rwo gukuraho ivangura ribakorerwa.

Depite Isaac Mwaura asaba ko hashyirwaho ikigega gifasha abantu bateye gutyo kubagwa ndetse hatagatangwa n’ubukangurambaga bugamije gushyira iherezo ku ihezwa ry’abanyabibiri.

Abanyabibiri ni abantu usanga bafite imyitwarire yihariye itari iya gikobwa cyangwa iya gihungu ndetse n’igitsina cyabo ntikigaragaze neza niba ari abagabo cyangwa abagore.

Aganira na BBC, umwe mu bafite icyo kibazo wavutse afite igitsina gore nyuma akagenda akura agaragaza ibimenyetso by’umugabo yagize ati “ Bambona nk’ikivume.”

James Karanja, byagaragaye ko afite igitsina gore yagaragaje agahinda ahura nako agira ati “ Izina ryanjye ryemewe ni Mary Waithera, nahawe na n’umubyeyi wanjye nyuma yo gushidikanya ku gitsina cyanjye nkimara kuvuka. Batekerezaga ko ndi umukobwa ariko ndi umuhungu.”

Avuga ko yaba we n’umuryango we bari mu gihirahiro gikomeye cyane cyane nyina.

Ati “Mama yagize ibibazo byo mu mutwe kubera ko abo dufitanye isano banyirindaga. Bamwe bavuga ko ndi ikintu kibi.”

Kuri ubu ngo ari kubagwa kugira ngo igitsina cye kimere neza, ibintu avuga ko bihenze cyane kurenza ubushobozi bwa benshi.

Depite Mwaura yavuze ko iyi ari yo mpamvu ari guhatira bagenzi be bo mu Nteko Ishinga Amategeko kwemeza ishyirwaho ry’amafaranga mu ngengo y’imari yo gufasha abantu 120 bamaze kubarurwa nk’abanyabibiri mu bikorwa by’ubuvuzi.

Kenya ni igihugu gikomeye cyane ku myemerere aho usanga ibijyanye n’irangamimerere, ndetse no kuba ikinyabibiri byamaganirwa kure kubera imyemerere ishingiye ku muco n’idini.

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Kenya, Isaac Mwaura yasabye ko abanyabibiri bahabwa agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza