Kenya: Raila Odinga agiye kuregera itorwa rya Kenyatta mu rukiko rw’ikirenga

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Kanama 2017 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko agiye gushoza urubanza nyuma yo kutishimira ibyavuye mu matora yabaye kuwa 8 Kanama 2017, we avuga ko yabayemo uburiganya.

Odinga watsinzwe na Uhuru Kenyatta yamaze gutesha agaciro ibyatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri icyo gihugu ariko indorerezi mpuzamahanga zavuze ko amatora yanyuze mu kuri no mu mucyo.

BBC dukesha iyo nkuru ivuga ko Umuryango Mpuzamahanga wasabye ko muri icyo gihugu haba ituze kuko uteganya ko hashobora kwaduka amakimbirane aturutse ku matora.

Odinga avuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize hamwe ibimenyetso simusiga bigaragaraza ko amatora yibwe.

Ibarura ry’amajwi ryanzuye ko Perezida Uhuru Kenyatta yagize 54% mu gihe mugenzi we bahanganye yagize 45%.

Odinga avuga kuri ibyo yagize ati “ Ubu twafashe icyemezo cyo kujya mu rukiko rw’ikirenga kurega buriya butegetsi bwashyizweho na mudasobwa.”

Hagati aho, ku wa Mbere w’iki cyumweru, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yasohoye itangazo rivuga ko umuryango ayoboye utazaha agaciro ubusabe bwa Odinga bwo gusuzuma ibyavuye mu matora nkuko we yabyifuzaga.

Raila Odinga kandi yari yasabye Abanyakenya kureka akazi bakajya mu myigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora ariko bo bamwima amatwi ahubwo basubira mu kazi kabo gasanzwe ka buri munsi.

Raila Odinga agiye kuregera urukiko rw'ikirenga ko yibwe amajwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza