Kurebana ay’ingwe hagati y’aba bagabo bombi kwatangiye ubwo William Ruto yagaragazaga ko ashaka kuziyamamariza kuyobora Kenya.
Ibintu byaje kurushaho kuba bibi kubera amatora ya kamarampaka ateganyijwe kuba muri Kenya, aho Ruto adashaka ko aba cyane ko atekereza ko ashobora kuzamubuza amahirwe yo kuziyamamariza kuba Perezida wa Kenya mu 2022, bityo Kenyatta akongererwa manda yo kuyobora igihugu kandi yari yararangiye.
Kuva William Ruto na Uhuru Kenyatta batangira kurebana ay’ingwe ntibahwema no kubigaragaza mu ruhame.
Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Kenyatta yafunguraga ku mugaragaro ivuriro riherereye mu Ntara ya Athiru, mu ijambo yavuze yashinje Ruto kurema amacakubiri mu Banya-Kenya kuko ku ruhande rumwe ashima ibyo Leta yakoze, ku rundi akayinenga kandi na we ayirimo.
Perezida Kenyatta yavuze ko niba William Ruto akomeje gukora gutya byaba byiza yeguye, ibintu Ruto yateye utwatsi akavuga ko umwanya arimo yawushyizweho n’Itegeko Nshinga.
Kuba aba bagabo bakomeje kutumvikana byigaragaje kuwa 18 Gashyantare ubwo Perezida Kenyatta yatumizaga inama yiga aho ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga minini mu gihugu rigeze.
Ni inama yatumiwemo abanyamabanga ba Leta, abanyamabanga batandukanye mu nzego nk’uru z’igihugu n’abandi bayobozi bakuru, gusa biza kugaragara ko William Ruto wari usanzwe utabura mu nama zikomeye nk’izi atayitabiriye.
Umuyobozi Ushinzwe itumanaho mu biro bya Visi Perezida, Emmanuel Talam yabwiye The Nation ko impamvu Ruto atayitabiriye ari uko atatumiwe.
Abakurikiranira hafi Politike ya Kenya bemeza ko ibi bikorwa bya Perezida Kenyatta bigamije kugenda byigizayo William Ruto.
Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya,Kipchumba Murkomen aherutse kuvuga ko Kenyatta ubu ari gukora nka Perezida akanakora inshingano za Visi Perezida. Yavuze ko kandi ari kugenda yigizayo abantu basa n’aho ari inshuti za Ruto.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!