00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya ni cyo gihugu gifite amadeni menshi muri EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Amadeni Kenya ifite akomeje kwiyongera kurusha ibindi bihugu muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uretse ibijyanye n’amadeni aremereye, raporo nshya ya banki y’ishoramari yo mu Busuwisi (Credit Suisse) ivuga ko iki gihugu gifite umubare munini w’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu banyereza amafaranga igihugu kiba cyabonye y’inguzanyo.

Muri Kenya buri muturage abarwaho umwenda ungana n’amadolari ya Amerika 523.
Ni mu gihe muri Tanzania umuturage abarwaho umwenda w’amadolari 137, u Rwanda ni 135, Uganda ni 107, Burundi ni 37 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari 36.

Muri rusange Kenya ifite amadeni angana na miliyari 64,22 z’amadolari ariko iracyafite umwanya wa mbere mu bukire mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’umutungo wa miliyari 338 z’amadolari ubariyemo umutungo mu mafaranga n’umutungo utari uw’amafaranga.

Abanya-Kenya batunze nibura miliyoni 30 z’amadolari bagera ku bantu 90 nk’uko imibare ibigaragaza mu gihe mu 2019 bari 106. Iri gabanuka ryatewe n’icyorezo cya Covid-19 nk’uko bisobanurwa na raporo ya Knight Frank Wealth report.

Inkuru ya The East African, ivuga ko muri Afurika, Kenya iza ku mwanya wa kane mu bihugu bifite abakire nyuma ya Nigeria, Afurika y’Epfo na Misiri.

Ifoto igaragaza Umujyi wa Nairobi, yafatiwe mu kirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .