Kwamamaza

Kenya:Mu gihe hasigaye iminsi 348 ku matora ya Perezida,Obama yatanze umuburo

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 09:27' na Uwishyaka Jean Louis


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yasabye abatavuga rumwe na leta muri Kenya kurushaho kunga ubumwe na Guverinoma mu rwego rwo kwirinda imvururu izo ari zo zose zazaba mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba umwaka utaha.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, wari mu ruzinduko muri iki gihugu mu gihe hasigaye iminsi 348 ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya abe.

John Kerry yageze muri iki gihugu agiye kuganira n’abayobozi bacyo ku bibazo by’umutekano biterwa n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwiyongera. Banaganiriye no ku nama y’ubukungu izabera New York ikazahuza ibihugu byombi.

Muri iyi nama, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuje ko abantu banyuranye barimo Raila Odinga utavuga rumwe na leta yazayitabira.

Daily Nation itangaza ko uyu muyobozi [Kerry] yabwiye abanyakenya ko Perezida Obama yatewe ubwoba n’imyigaragambyo yakozwe muri iki gihugu mu mezi atatu ashize igamije gukuraho komisiyo y’amatora.

Yagize ati “ Ashimangira [Obama] ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuza ko haba amatora aciye mu mucyo, yifuzaga kandi ko nta mvururu zakongera kuba nk’izabaye mu mwaka wa 2007.”

Minisitiri Kerry yavuze ko igihugu cye cyemereye Kenya inkunga ya Miliyari ya 2,5 z’amashilingi yo gufasha mu kwigisha abaturage ibijyanye n’amatora ateganyijwe umwaka utaha tariki ya 8 Kanama 2017.

Ibi biri gukorwa mu rwego rwo gushakisha uburyo amatora yo mu gihugu yazaba mu mucyo ndetse no kwirinda imvururu zazayakurikira nk’izabaye mu mwaka wa 2007, aho abari bashyigikiye Raila Odinga banze kwemera ibyavuye mu matora yari amaze kwegukanwa na Mwai Kibaki, maze hakaba imvururu zaguyemo abantu basaga 1000.

John Kerry aganira n'abayobozi batavuga rumwe na leta barimo Raila Odinga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved