Kenya: Loni yatsembeye Odinga ibyo gusuzuma amajwi yavuye mu matora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kanama 2017 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye wahakaniye Raila Odinga ko udateze gusuzuma ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye muri Kenya mu cyumweru gishize.

Ibyavuye mu matora byagaragaje ko Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi yatsinzwe na Uhuru Kenyatta wari usanzwe ayobora iki gihugu.

Raila Odinga ntiyigeze yemera ibyavuye mu matora nubwo indorerezi mpuzamahanga zemeje ko amatora yabaye mu mucyo no mu mutekano.

Kuri uyu wa Mbere Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yasohoye itangazo rivuga ko umuryango ayoboye utazaha agaciro ubusabe bwa Odinga bwo gusuzuma ibyavuye mu matora nkuko Daily Ntaion yabitangaje.

Umuvugizi wa Antonio Guterres, Farhan Haq yavuze ko ikibazo Odinga afite mu matora azagishyikiriza inkiko zo muri Kenya nkuko amategeko y’icyo gihugu abiteganya.

Amatora yo muri Kenya yakurikiwe n’imvururu nto z’abatavuga rumwe na Leta zahitanye abagera kuri 24, abasaga 90 barakomereka.

Raila Odinga yanze kwemera ibyavuye mu matora ahubwo asaba ko abaturage bigaragambya / Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza