Kenya: Kontineri y’ibikoresho by’impano Inteko Ishinga Amategeko yemerewe n’u Bushinwa yahageze irimo ubusa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 Kanama 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Kenya irimo gukora iperereza nyuma y’uko kontineri yagombaga kuzamo ibikoresho by’ikoranabuhanga Inteko Ishinga Amategeko yayo yemerewe n’u Bushinwa isesekaye i Nairobi irimo ubusa.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko, Michael Sialai, kuri uyu wa Gatatu, yemeje ko iyo kontineri yari itegerejwe kuzamo impano zo mu rwego rwa dipolomasi yahageze ku wa kabiri bayifungura bagasanga irimo ubusa.

Muri ibyo bikoresho byari byitezwe ngo harimo mudasobwa n’ibisakaza amashusho (projector) by’impano bemerewe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa. Ibyo bikoresho byagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya binyuze muri Ambasade y’u Bushinwa muri icyo gihugu.

Citizen Tv yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yatangaje ko Ambasade y’u Bushinwa yari yahaye isoko ryo kubizana ikigo kitwa M/S Bollore Africa Transport & Logistics Ltd.

Itangazo rivuga ko Umunyamabanga w’Inteko yohereje abakozi kugenzura ibyo bikoresho byaje muri iyo kontineri bagasanga irimo ubusa.

Iryo tangazo rivuga ko abakozi b’ikigo cyahawe isoko n’abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko bahise bamenyesha umuyobozi, nawe akamenyesha abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha na Ambasade y’u Bushinwa muri Kenya mu gihe iperereza rigikomeje.

Iyi nkunga u Bushinwa bwayemereye Kenya ubwo itsinda riyobowe n’Umuyobozi wungiriye wa Komite y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa basuraga iki gihugu ku wa 13 Mata 2019.

Sialai yavuze ko bakomeje gushimira ubushake bagenzi babo bo mu Bushinwa na Ambasade yabwo muri Kenya bagize bwo kubaha ibikoresho, ikibazo cyo kuba bitabagezeho kiri hagati y’ababibemereye n’ikigo bahaye isoko ryo kubigeza muri Kenya.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana irengero ry’ibyo bikoresho.

Kontineri y’ibikoresho by’impano Inteko Ishinga Amategeko yemerewe n’u Bushinwa yahageze irimo ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza