Kenya: Komisiyo y’Amatora yatangaje ko itaramenya amakosa yatumye amatora ya Perezida asubirwamo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Amatora muri Kenya yatangaje ko itaramenya icyatumye Urukiko rw’Ikirenga rutegeka ko amatora ya Perezida asubirwamo bitarenze iminsi 60.

Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gutegeka ko amatora ya Perezida yabaye kuwa 8 Kanama 2017 asubirwamo kuko hagaragayemo amakosa. Ni icyemezo kitakiriwe neza n’ishyaka Jubilee rya Uhuru Kenyatta wari watsinze amatora.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, impuzamshyaka NASA ishyigikiye Raila Odinga yasabye ko abayobozi ba Komisiyo y’Amatora begura kandi bagakurikiranwa mu nkiko kuko aribo bagize uruhare mu gutuma amatora agenda nabi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The East African, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Amatora ya Kenya, Dr Ezra Chiloba, yavuze ko n’ubu batazi icyo urukiko rwagendeyeho rwanga ibyavuye mu matora.

Yagize ati “N’ubu ntituramenya icyatumye urukiko rufata uriya mwanzuro, niyo mpamvu dutegereje imyanzuro irambuye y’urukiko. Dukeka ko amakosa menshi mu yo urukiko rwabonye yaba ajyanye n’uburyo amajwi yoherejwemo ariko dutegereje kubimenya birambuye.”

Urukiko rukimara gutegeka ko amatora asubirwamo, Chiloba na bagenzi be basabwe kwegura n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse byaba na ngombwa bagakurikirwa mu nkiko.

Chiloba we avuga ko nta muntu wamusabye kwegura kandi ko adashobora kwegura ataramenya icyo urukiko rwashingiyeho rutegeka ko amatora asubirwamo.

Ati “Nta n’umwe muri twe wasabwe kwegura. Uruhande duhagazeho ni uko tubanza gutegereza umwanzuro urambuye w’urukiko, tukigenzura tukareba aho twongera imbaraga, ibintu bigakomeza. Ibyo kwegura byo birakomeye kuko nta n’umwe wishe inshingano ze, keretse nitubona umwanzuro.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko biteguye kuyobora amatora agomba kuba tariki 17 Ukwakira uyu mwaka ariko ko bitazaborohera kuko batazi amakosa bakoze kugira ngo atazasubira.

Raila Odinga na Uhuru Kenyatta nibo bonyine bazahatanira intebe y’umukuru w’igihugu muri ayo matora, bo banasubiye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu baturage.

Miliyoni 116 z’amadolari ya Amerika nizo zizifashishwa mu matora ateganyijwe mu Ukwakira.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y'Amatora ya Kenya, Ezra Chiloba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza