Kwamamaza

Kenya: John Kerry mu ruzinduko ruza kwibanda ku iterabwoba n’umutekano mu karere

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 08:49' na Mukaneza M.Ange


Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry aratangira uruzinduko muri Kenya aho aza kugirana ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyata, biri bwibande ku mutekano mu karere n’iterabwoba.

Umuvugizi wa Perezida wa Kenya, Manoah Esipisu yavuze ko Kerry mu by’ingenzi baza kuganiraho harimo kugarura umutekano muri Sudani y’Epfo ndetse n’iterambere muri Somalia n’u Burundi.

Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, AP ivuga ko ku wa kaBiri no kuwa Gatatu Kerry azakomereza uruzinduko rwe muri Nigeria aho azaganira na Perezida Muhammadu Buhari ku bijyanye n’ubukungu bukomeje gusubira inyuma ndetse n’imbaraga akomeje gushyira mu guhashya ruswa.

Azanaganira kandi n’abayobozi b’agace k’amajyaruguru gatuwe cyane n’abayisilamu ari na ko gakunze kwibasirwa n’ibitero by’umutwe wa Boko Haram kuri ubu usa n’uwananiwe kumvikana nyuma y’uko hashyizweho umuyobozi mushya uwari usanzweho akabyamaganira kure.

Uruzinduko rwe azarusoreza muri Arabie Saoudite aho azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ku bibazo by’umutekano muri Yemen. Ibiganiro bizitabirwa n’intumwa idasanzwe ya Loni muri Yemen.

Kuva muri Werurwe 2015, Ihuriro ry’ibihugu byishyize hamwe biyobowe na Arabie Saoudite biri mu ntambara n’intagondwa z’abayisilamu baba Shiite muri Yemen.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kuva kiriya gihe abantu barenga ibihumbi icyenda bamaze kugwa mu bitero by’indege mu gihe iki gihugu gisanzwe kiri mu bihugu by’abarabu bikennye cyane byugarijwe n’inzara.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved