Kenya: Imvubu yishe umukerarugendo w’Umushinwa wafataga amafoto

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Kanama 2018 saa 09:47
Yasuwe :
1 0

Umukerarugendo ukomoka mu Bushinwa kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize yariwe n’imvubu yo mu kiyaga cya Naivasha muri Kenya, ubwo yagerageza gufata amafoto ari ku nkengero zacyo.

Chang Ming Chuang w’imyaka 66 yiciwe n’imvubu ku nkombe z’ikiyaga nyuma y’amasaha make yiciye umurobyi muri ako gace. Mugenzi we, Wu Peng Te w’imyaka 62, yarakomeretse ajyanwa mu bitaro.

Abatangabuhamya babonye uyu mugabo wo mu Bushinwa aribwa n’imvubu, yavuze ko yamurumye mu gituza ubwo yarimo afata amafoto ari hafi ya Sopa Hotel.

The Independent yanditse ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abantu batandatu bamaze kwicwa n’inyamanswa zo mu mazi ziba muri iki kiyaga cya Naivasha.

Abahanga mu bijyanye n’ibidukikije bavuga ko amakimbirane hagati y’abantu n’imvubu yiyongereye kubera ko abantu bagenda barenga imbibi z’aho bemerewe.

Umuvugizi w’ikigo gishinzwe kwita kuri izi nyamanswa muri Kenya, Paul Udoko yavuze ko izi nyamanswa zidakunze kwibasira ba mukerarugendo kuko baba bari kumwe n’abarinzi.

Imvubu yishe umukerarugendo w'Umushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza