Kenya: Ikizamini cyifashishwa mu kuvumbura umuntu ubeshya kigiye gukoreshwa abayobozi mu kurwanya ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bakuru muri Kenya, bagiye gukoreshwa ikizamini cyifashishwa mu kuvumbura umuntu ubeshya mu rugamba iki gihugu kirimo cyo kurandura ruswa nk’uko byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Perezida Kenyatta yavuze ko iri bazwa rikoreshwa mu kumenya ubunyangamugayo bw’umukozi, ari kimwe mu bigiye kwifashishwa mu guhangana n’ibibazo bya ruswa iki gihugu gifite.

Ibi uyu mukuru w’igihugu yabivuze nyuma yaho miliyari umunani z’amashilingi ya Kenya (angana na miliyoni 78 z’amadolari ya Amerika) aburiwe irengero mu nzego zitandukanye za leta.

Nibura abayobozi barenga 40 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura.

Ibibazo bya ruswa byashyizwe ahagaragara n’abagemura ibikoresho bitandukanye batigeze bishyurwa, byatumye amafaranga yanyerejwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe urubyiruko agaragara aho hari inyandiko z’ubwishyu z’impimbano zavumbuwe ndetse n’ibindi bikorwa byagiye bigaragara ko byishyuye inshuro zirenze imwe.

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage bari bitabiriye umunsi mukuru uzwi nka Madaraka hizihizwa isabukuru y’imyaka 55 igihugu gitangiye kugendera ku mategeko yayo, Kenyatta yavuze ko Kenya igomba kurwanya ruswa “iri mu gihugu mbere y’uko idusenya burundu n’ahazaza h’abana bacu”.

Yakomeje agira ati “Reka mvuge imwe mu ngamba duteganya gukoresha mu kurwanya ruswa. Ku ikubitiro, abashinzwe amasoko ya leta na za konti muri Minisiteri no mu zindi nzego, bazakoreshwa isuzuma rigomba kugaragaza ubunyangamugayo bwabo ndetse niba aribo bakwiriye gukora ako kazi. Abazatsinswa, bazahagarikwa.”

Kenya igaragara ku mwanya wa 143 mu bihugu 180 bigaragaramo ruswa nk’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane uherutse kubigaragaza muri raporo yawo ya 2018.

Abayobozi bakuru muri Kenya, bagiye gukoreshwa ikizamini cyifashishwa mu kuvumbura umuntu ubeshya mu rugamba iki gihugu kirimo cyo kurandura ruswa nk’uko byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza