Kenya igiye kuba igihugu cya mbere cya Afurika gikoze ibarura ry’ibinyabibiri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Kenya igiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika gikusanyije amakuru ajyanye n’umubare w’abantu b’ibinyabibiri mu ibarura rusange rw’abaturage igihugu cyose.

Iri barura rizaba muri Kanama uyu mwaka, rizagaragaza umubare w’abaturage batuye muri Kenya batiyumva nk’abagabo cyangwa abagore.

Abantu b’ibinyabibiri muri Kenya bakunze guhohoterwa no guhabwa akato bya hato na hato. Aba bivugwa ko barenze 700,000 mu bagera kuri miliyoni 49 batuye Kenya.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abantu biyumva nk’ibinyabibiri muri Kenya (IPSK), Ryan Muiruri, yatangaje ko kubona amakuru kuri aba bantu, bizafasha mu kumenya imbogamizi bahura nazo mu buzima bwa buri munsi.

Yakomeje agaragaza ko kuba ibarura rizabagaragaza, ari intsinzi ikomeye ku ihuriro ryabo rimaze igihe kinini ribisaba.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyashyizeho amategeko ahana ibyaha bijyanye n’ivangura rikorerwa ibinyabibiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza