Kenya igiye gutora abadepite icyenda bazayihagararira muri EALA

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Kanama 2017 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Ishyaka riri ku butegetsi muri Kenya, Jubilee n’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, NASA, bigiye gukora urutonde rushya rw’abakandida bazatorwamo abahagararira iki gihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Abadepite bahagarariye u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo muri EALA bagombaga kurahira bagatangira imirimo yabo ku wa 5 Kamena uyu mwaka ariko biza gusubikwa n’impamvu zirimo kuba Kenya itaratora abazayihagararira kubera ukutumvikana ku bakandida.

Ihuriro ry’amashyaka aharanira impinduka na demokarasi (CORD) rikaba agace ka NASA, ryari ryatanze abakandida bane ariko ishyaka riri ku butegetsi, Jubilee, rirabyamagana rivuga ko hagomba kongerwamo andi mazina kugira ngo Inteko itoremo bane bazajya muri EALA. Abari batanzwe ni Judith Pareno, Ronald Ngeny, Abubakar Zein na Kennedy Musyoka.

Ikinyamakuru The Star cyabwiwe na Aden Duale, wari umuyobozi mu nteko ishinga amategeko icyuye igihe, ko umurimo wa mbere w’inteko nshya izaterana mu cyumweru gitaha ari ugukora urutonde no gukoresha ibizamini by’ibiganiro bishya ku bakandida bifuza guhagararira Kenya muri EALA.

Yagize ati “Iyi ni inteko ishinga amategeko nshya, dufite abadepite bashya ariyo mpamvu ibyakozwe byose bigomba kongera gutangira bushyashya. Abari batanze ibyangombwa bakoze ibizamini banashyizwe ku rutonde, bagomba kongera kubikora kuko hashobora kuzabamo impinduka bitewe nuko hari n’abandi banya-Kenya bahawe amahirwe.”

Ku nshuro ya mbere mu ishyaka Jubilee abantu 58 bari basabye guhararira Kenya muri EALA ariko 15 baba aribo bemererwa kuzatoranywamo batanu. Gusa ibi bizongera bisubirwemo nkuko iki kinyamakuru cyabitangaje.

Kenya ni cyo gihugu kitaratora abagihagararira mu nteko ya kane ya EALA, bimaze gukerereza imirimo yayo amezi arenga abiri.

Nyuma yo kurahira, buri mudepite wa EALA atangira guhabwa umushahara n’ibindi agenerwa bingana na $14,908 ku kwezi ni ukuvuga arenga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwe mu bari batoranyijwe n'ishyaka Jubilee, imbere y'uwagombaga kumuha ikizamini cyo kuvuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza