00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya igiye guhemba amafaranga abakinnyi bayo batwaye imidari mu mikino olympique

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Kanama 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatangaje ko buri mukinnyi mu batwaye imidari mu mikino Olympique iherutse kubera mu Buyapani, azahabwa amafaranga nk’ishimwe.

Abakinnyi ba Kenya bane batwaye imidari ya zahabu bazahabwa amadolari 9100 buri umwe mu gihe abatwaye umudari wa silver bazahabwa amadolari 6800.

Abakinnyi babiri batwaye umudari wa bronze bo bazahabwa amadolari 4500 buri umwe mu gihe abagiye baherekeje abakinnyi buri umwe azahabwa amadolari 1800.

Kenya yatwaye imidari icumi mu mikino Olympique iherutse, kikaba aricyo gihugu cya mbere cyegukanye imidari myinshi muri iyo mikino.

Hashize iminsi Guverinoma inengwa uburyo yakiriye abakinnyi bayo begukanye imidari, ugereranyije na Uganda ubwo bagarukaga mu gihugu basoje imikino.

Abakinnyi bane ba Uganda batwaye imidari mu mikino olyimpique bahembwe imodoka n’inzu.

Kenya yatwaye imidari icumi mu mikino Olympique iherutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .