Kenya: Depite Njagua Kanyi wamenyekanye nka ‘Jaguar’ mu muziki, yatawe muri yombi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 26 Kamena 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Umudepite wo muri Kenya, Charles Njagua Kanyi, wamamaye nka Jaguar mu muziki, yatawe muri yombi n’abashinzwe iperereza nyuma yo kuvuga amagambo ashishikariza urwango ku bacuruzi b’abanyamahanga.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya Depite Charles Njagua Kanyi [Jaguar], avuga ku bacuruzi baturuka muri Uganda, Tanzania n’u Bushinwa bakajya gukorera muri Kenya.

Yabivuze ubwo yari yasuye agace k’ubucuruzi ka Kamukunji ahari abanyakenya binubira bagenzi babo b’abanyamahanga.

Uyu mudepite yavuze ko aba bacuruzi bagomba gusubira iwabo ku neza cyangwa ku nabi, amasoko agasigarana abenegihugu.

Yagize ati “ Iyo urebye ku isoko ryacu, Abagande n’Abanyatanzaniya bihariye ubucuruzi bwacu, turarambiwe, nitubaha amasaha 24 ntibagende tuzabakubita kandi nta muntu n’umwe dutinya.”

Depite Njagua yavuze ko Leta ya Kenya ayihaye amasaha 24 yo kuba yirukanye aba bacuruzi bitaba ibyo bakirara mu maduka yabo, bakabasohora bakaburiza indege ku ngufu.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Jaguar yavuze ko atarwanya ubucuruzi bukorwa n’abo mu bihugu by’abaturanyi ko ahubwo yumviswe nabi, kuko yashakaga kuvuga abica ubucuruzi.

Leta ya Kenya yasohoye itangazo yamagana ibyavuzwe n’uyu munyapolitiki wahoze ari umuririmbyi, yemeza ko imiryango ifunguye ku bantu bose bifuza kuhakorera ubucuruzi.

“Abanyakenya ni abakunzi b’amahoro babanye n’abaturuka mu mahanga atandukanye kuva kera. Ni indagagaciro tugenderaho kandi twifuza gusigasira.”

Televiziyo ya Citizen yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abashinzwe iperereza bafatiye uyu mudepite imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bakamujyana kumuhata ibibazo ku magambo yavuze.

Isoko rinini rya Gikomba ribarizwa mu gice ahagarariye, ni hamwe mu ho abacuruzi binubiye ubucuruzi butemewe bukorwa n’Abashinwa.

Muri uku kwezi guverinoma ya Kenya yirukanye Abashinwa batandatu bazira kutagira ibyangombwa byo gukorera muri iki gihugu.

Umwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Mohammed Mchengerwa, yasabye guverinoma yabo ko yakwandika itangazo ishinganisha umutekano w’abanyagihugu babo bari muri Kenya.

Depite Charles Njagua yabwiye abacuruzi bo muri Kenya ko agiye kubakiza abanyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza