Kenya: Amabanki yahawe iminsi 14 ngo agabanye inyungu ku nguzanyo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Nzeri 2016 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo kigenzura amabanki muri Kenya, cyategetse amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo ko mu minsi 14 biba byagabanyije inyungu ku nguzanyo nkuko itegeko rishya ribiteganya.

Amabanki yanategetswe kubahiriza indi ngingo y’iryo tegeko, ivuga ko inyungu ku bwizigame bw’umukiriya igomba kuba 70% by’inyungu ya Banki Nkuru y’Igihugu, banki itabyubahirije igacibwa miliyoni imwe y’amashilingi n’umuyobozi mukuru wayo agafungwa umwaka umwe.

Perezida Kenyatta asinya iryo tegeko yavuze ko amabanki yananiwe kugabanya ibisabwa kugira ngo Abanyakenya babone amafaranga kandi yo abasaruramo inyungu nyinshi.

Iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 31 Kanama 2016, amategeko akaba ateganya ko rigomba kubahirizwa mu minsi 14 risohotse. Ni ukuvuga ko kuwa 14 Nzeli uyu mwaka rizubahirizwa.

Nkuko The Exchange kibitangaza, itariki ntarengwa yo kuba amabanki yose yagabanyije inyungu ku nguzanyo ntirenze 4% by’inyungu Banki nkuru y’Igihugu iheraho amafaranga andi mabanki. Kuri ubu iyo nyungu ya Banki Nkuru ni 10.5%, bivuze ko banki zitagomba kurenza inyungu ya 14.5%.

Kugeza ubu amabanki ane y’ubucuruzi yamaze gukurikiza ibisabwa n’itegeko rishya. Ayo ni KCB, CFC, Co-operative Bank na Chase Bank.

Iki cyemezo cya Kenya gishobora no kugera mu bindi bihugu byo mu Karere, aho ba Guverineri ba banki nkuru za Tanzania na Uganda bavuze ko barimo gukurikiranira hafi ingaruka kizagira ku isoko rya Kenya.

KCB imwe mu zamaze kubahiriza itegeko rishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza