00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya Airways ni yo sosiyete ifite ibiciro biri hejuru muri Afurika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Kenya Airways ni yo sosiyete yo muri Afurika ikora ingendo zo mu kirere, ifite amatike ahenze kurusha izindi zose. Ibiciro byayo biri hejuru y’ibya Ethiopian Airlines, South African Airways n’izindi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda rishinzwe kugenzura uko ihangana mu biciro rihagaze, ryagaragaje ko Kenya Airways ariyo ifite ibiri hejuru. Iryo tsinda ryari rihagarariwe n’ibihugu 24.

Ryagaragaje ko bishoka cyane ko Kenya Airways ishobora kubura isoko mu gihe gito kiri imbere rigatwarwa n’ibindi bigo bihanganye.

Bwerekana ko Kenya Airways ifite ibiciro biri hejuru yaba ku ngendo z’imbere mu gihugu, mu karere n’iziri mpuzamahanga ubariye ku gaciro k’urugendo kuri kilometero.

Ntabwo RwandAir igaragazwa aho ihagaze mu biciro.

Kenya Airways ni yo sosiyete ifite ibiciro biri hejuru muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .