Kenya: Aborozi barasanye biviramo 10 kuhasiga ubuzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Werurwe 2017 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Imirwano ikaze y’amasasu yahuje aborozi bo mu duce twa Isiolo na Samburu muri Kenya ihitana abantu 10 bapfa urwuri.

Iyi mirwano yabaye kuri iki Cyumweru ubwo aborozi bo mu gace ka Isiolo bateraga ab’’ahitwa Samburu babashinja kwigarurira ubutaka bwabo. Muri uko kutumvikana bararwanye bakoresheje imbuda ndetse biviramo aborozi 10 kuhasiga ubuzima nk’uko The Citizens ibitangaza.

Mu bitabye Imana, batandatu baturuka mu gace ka Isiolo mu gihe abandi bane ari abo mu gace ka Samburu.

Umuyobozi wa Polisi wungirije mu gace ka Isiolo, Julius Maiyo, yatangaje ko nyuma y’iyo mirwano leta iri gushakisha umubare nyawo w’abaguye muri ubwo bwicanyi bitewe n’uko itumanaho muri ako gace rigoranye cyane.

Uretse abitabye Imana, birakekwa ko inka nyinshi nazo zishobora kuba zibwe.

Imirwano nk’iyo si mishya muri iki gihugu kuko inzego z’umutekano zigenda zishyira abapolisi mu duce dutandukanye kugira ngo zihoshe imvururu zikunze kutugaragaramo cyane mu gihe cy’izuba ahanini ziba zishingiye ku nzuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza