00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kandidatire y’umwana wa Gaddafi ushaka kuyobora Libya yasabiwe guteshwa agaciro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha wa Gisirikare muri Libya, Mohamed Gharouda, yasabye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, gutesha agaciro ubusabe bwa Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa nyakwigendera Muammar Gaddafi ushaka kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Ku wa 14 Ugushyingo 2021 ni bwo Saif al-Islam Gaddafi w’imyaka 49 yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibyangombwa bisaba kwemererwa kwiyamamariza kuyobora Libya mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Nyuma y’ubwo busabe, Umushinjacyaha Mohamed Gharouda yasabye Komisiyo y’Amatora kutakira ibyangombwa bye.

Yanasabye ko ubusabe bwa Khalifa Haftar wahoze ayoboye inyeshyamba muri Libya na we ushaka kwiyamamaza butakwemererwa.

Haftar wayoboye abarwanyi mu Burasirazuba bwa Libya ashakishwa n’Urukiko rwa muri Amerika kubera uruhare rwe mu guhonyora uburenganzira bw’Abanya-Libya mu ntambara.

Mu ibaruwa yandikiye iyi komisiyo, Gharouda yayiburiye ko izirengera ingaruka zishobora guturuka ku kwanga gushyira mu bikorwa ubusabe bwe.

Ubutumwa buri mu ibaruwa yanditswe n’Ibiro by’Intumwa Nkuru ya Leta, buvuga ko “Saif al-Islam na Khalifa Haftar bashinjwa ibikorwa by’ubwicanyi.’’

Bukomeza buti “Ubusabe bwabo bwo kwiyamamariza kuba Perezida bugomba guhagarikwa kugeza iperereza risojwe.’’

Nyuma yo gutangazwa kwa kandidatire ya Saif al-Islam Gaddafi, abaturage bo muri Libya no hanze yayo bagaragaje ko batanyuzwe kubera uruhare rwe mu mu guhonyora abari mu myigaragambyo yakuyeho se.

Saif al-Islam Gaddafi ni umwe mu bahabwaga amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi, mbere y’imvururu zo mu 2011.

Ubwo imyigaragambyo n’imvururu zahitanye se byadukaga, Saif yagize uruhare mu guhiga abigaragambyaga.

Nyuma y’uko Muammar Gaddafi akuwe ku butegetsi yiciwe i Sirte ku wa 20 Ukwakira 2011, umuhungu we Saif al-Islam Gaddafi yafashwe n’umutwe w’intagondwa i Zintan. Yafunzwe imyaka itandatu, ahabwa igihano cy’urupfu ariko kiza gukurwaho, ararekurwa.

Saif uvuga neza Icyongereza wanize mu Ishuri rya London School of Economics, ni umwe muri bake babashije kurokoka mu muryango we kuko abandi barishwe, abasigaye bahunga igihugu.

Uyu mugabo uheruka kugaragaaza inyota yo kwinjira muri politiki aracyashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku byaha by’intambara byakozwe mu 2011.

Mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Libya ku wa 24 Ukuboza 2021, abakandida batanze kandidatire barimo Saif al-Islam Gaddafi; uwari Umukuru w’Inyeshyamba Khalifa Haftar; Minisitiri w’Intebe Abdulhamid al-Dbeibah n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Aguila Saleh.

Komisiyo y’Amatora muri Libya yasabwe gutesha agaciro kandidatire ya Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Muammar Gaddafi ushaka kuyobora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .