Kwamamaza

Kampala:Umusirikare ufite ipeti rya Majoro yishwe arashwe

Yanditswe kuya 26-11-2016 saa 13:40' na Philbert Hagengimana


Umusirikare Mukuru ufite ipeti rya Majoro witwa Mohammed Kiggundu, wanahoze mu mutwe wa ADF utavuga rumwe na leta ya Uganda, yarashwe arapfa ubwo yari ageze ahitwa Masanafu, mu gace ka Kasubi, mu karere ka Wakiso mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Chimpreports dukesha iyi nkuru itangaza ko Maj. Kiggundu yarasiwe hamwe n’umusirikare ufite ipeti rya Serija (Sgt.) wari ushinzwe kumurinda, bakaba bari berekeje kuri Pearl FM, imwe mu maradiyo yo mu Mujyi wa Kampala, aho asanzwe atanga ikiganiro cy’Iyobokamana.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, Felix Kaweesi yatangaje ko Polisi yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyicwa rya Maj. Kiggundu.

Abarashe abo basirikare bombi ngo bari bari kuri moto, bakaba bari bamaze umwanya bagenda inyuma y’imodoka bari barimo, maze bageze ahitwa Masanafu bayirasa ipine, maze Maj. Kiggundu asohotse bahita bamurasa arapfa n’uwo murinzi we ahita araswa, ubundi abo bantu bakizwa n’amaguru.

Urupfu rwa Maj.Kiggundu ruje rukurikira abandi barasiwe muri ako karere ka Wakiso barimo Sheikh Ibrahim Hassan Kirya wo mu bayisilamu ba Kibuli, ndetse na Sheikh Mustafa Bahiga warasiwe ku Musigiti wa Bwebajja kuwa 28 Ukuboza 2014.

Uretse aba kandi hari Joan Kagezi wari Umushinjacyaha mukuru umaze imyaka ibiri yiciwe ahitwa Kiwatule, kugeza ubu abamwivuganye bakaba bataramenyekana.

Daily Monitor itangaza ko Maj.Kiggundu yahoze ari umwe mu barwanyi ba ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, akaza kuwuvamo mu myaka isaga 10 ishize, akinjizwa mu ngabo za Uganda (UPDF), ari na bwo yahise azamurwa ku ipeti rya Majoro mu Ukuboza 2007.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved