Kampala: Umuhinde yiyahuye nyuma yo guhomba muri “Betting”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2018 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Devana Gireesh w’imyaka 23 wacururizaga Sosiyete ya Navis Distillers ikorera i Kawempe mu Mujyi wa Kampala yiyahuye nyuma yo gusheta miliyoni 50 z’amashilingi mu kigo cy’imikino y’amahirwe “Betting”, agahomba.

Urupfu rwa Devana ukomoka mu Buhinde rwamenyekanye ku wa 14 Nzeri 2018.

Umuvugizi wa Polisi muri Wamala, ASP Nobert Ochom, yatangarije Daily Monitor dukesha inkuru ko “Yasanzwe yimanitse mu cyumba cya hoteli akoresheje ishuka.”

Umwe mu bari aho byabereye yatangaje ko umurambo we wabonywe bwa mbere n’umukozi wa hoteli.

Ubuyobozi bwayo bwahise bumenyesha Sitasiyo ya Polisi ya Mubende, yohereza itsinda ry’abakora iperereza ryihuse.

ASP Ochom yavuze ko “Yasize urwandiko ruri mu Gihinde. Yasobanuraga ko yiyahuye nyuma yo kuribwa miliyoni 50 z’amashilingi ya Uganda ya sosiyete akorera, yari yashoye muri Betting.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma. Polisi yatangaje ko uzashyikirizwa abavandimwe be ugashyingurwa mu cyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza