Kaminuza muri Zambia yabujije abakobwa kujya mu isomero bambaye impenure

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Kaminuza ya Zambia (UNZA) iherereye mu Murwa Mukuru Lusaka yasabye abanyeshuri b’abakobwa kwirinda kujya mu isomero bambaye impenure kuko birangaza bagenzi babo b’abahungu.

Iyi Kaminuza yamenyesheje abakobwa ko bakwiye kujya mu isomero bambaye mu buryo buboneye.

Itangazo yashyize hanze rigira riti “Twamenye ko hari bamwe mu banyeshuri b’abakobwa bambara impenure mu gihe bagiye mu isomero, ibintu bibangamira abanyeshuri b’abahungu.”

Rikomeza riti “Turasaba abanyeshuri b’abakobwa kwambara mu buryo buboneye mu gihe bakoresha ibikorwaremezo bya Kaminuza. Kwitwara neza niyo nzira dukwiye kugenderamo.”

Iri tangazo ntiryakiriwe mu buryo bumwe mu banyeshuri. Bamwe muri bo cyane cyane abakobwa bagaragaje ko kwambara uko bashaka ari uburenganzira bwabo nkuko BBC yabitangaje.

Dikina Muzeya, umunyeshuri w’umukobwa wo mu mwaka wa Gatatu yagize ati “Niba wajyanywe mu isomero no kwiga, ni gute ushobora gutangira kureba ibindi birimo n’amaguru y’abakobwa? Ugomba kwita ku bitabo nta kindi.”

Killion Phiri, umunyeshuri w’umuhungu wiga muri iyi Kaminuza we yagize ati “Muzi ukuntu imibiri y’abakobwa itera amatsiko. Ni gute ushobora kwiga hari umuntu uri kugenda yambaye akajipo kagufi cyangwa agakanzu kamufashe?Utangira gutekereza ibindi, ntushobora kwiga.”

Kaminuza ya Zambia niyo nini ya Leta muri iki gihugu kuko yigamo abanyeshuri bagera ku bihumbi 30. Yashinzwe mu mwaka wa 1965.

Kaminuza ya Zambia yabujije abakobwa kujya mu isomero bambaye impenure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza