00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza icumi za mbere zihagazeho muri Afurika

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Urutonde ngarukamwaka rwa Times High Education, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, rwagaragaje Kaminuza icumi zihagazeho ku mugabane wa Afurika, aho iya Cape Town muri Afurika y’Epfo iza ku isonga.

Uru rutonde rwiganjeho kaminuza zo muri Afurika y’Epfo ntirugaragaramo n’imwe ibarizwa mu gihugu gikoresha ururimi rw’Igifaransa. Inyinshi zabonetseho ni izo mu bihugu bya Afurika bikoresha Icyongereza mu burezi na nke zo mu bikoresha Icyarabu.

Kaminuza 64 zo muri Afurika ni zo ziri kuri urwo rutonde rubonekaho izisaga 1500 ku isi. Izo muri Afurika zashyizweho zibarizwa mu bihugu 10 byonyine aho Misiri ifitemo 21, Afurika y’Epfo na Algéria zikagiramo 10 buri kimwe, Tunisia ikagiramo esheshatu.

Maroc na Nigeria buri gihugu gifitemo kaminuza eshanu, Ghana ikagiramo imwe kimwe na Kenya na Uganda ari na byo bihugu bibiri byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byagaragaye kuri urwo rutonde.

Ku mwanya wa mbere muri Afurika hariho Kaminuza ya Cape Town aho ku rutonde rw’isi iri ku mwanya wa 155, ikurikirwa na Witswatersand na Kwazulu-Natal ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu na zo zo muri icyo gihugu na ho ku mwanya wa kane hariho Kaminuza ya Asouan yo mu Misiri mu gihe ku mwanya wa gatanu hariho iya Durban Technology na yo yo muri Afurika y’Epfo ikaba iya kane yo muri icyo gihugu igaragara kuri urwo rutonde.

Ku mwanya wa gatandatu hariho Kaminuza ya Ibadan yo muri Nigeria mu gihe ku mwanya wa karindwi hazaho Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda yizwemo na Julius Kambarage Nyerere warwanyije cyane ibikorwa by’ubukoroni muri Tanzania, ndetse n’umwanditsi w’umunya-Kenya wamamaye cyane, Ngugi Wa Thiong’o.

Ku mwanya wa munani muri kaminuza nziza muri Afurika hariho iya Mansoura ikaba iya kabiri yo mu Misiri naho ku mwanya wa cyenda hakabaho Ferhat Abbas Sétif 1 yo muri Algéria mu gihe ku mwanya wa 10 hariho Kaminuza ya Lagos State yo muri Nigeria.

Cape Town University ni Kaminuza iza mu za mbere zihagazeho muri Afurika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .