Jose Chameleone mu kiganiro yagiranye na Spark TV yo muri Uganda yavuze ko atatsinzwe ahubwo amajwi yagombaga kuba aye bayatwerereye Erias Lukwago, naho we bakamuha ayagombaga kuba yakabaye ay’uyu mugabo wegukanye umwanya wo kuyobora Kampala.
Ati “Ntabwo ntekereza ko nagambaniwe n’abaturage ba Kampala kuko barantoye. Ikibazo kimwe gihari ni iki; banyibye amajwi. Erias Lukwago arabizi nawe neza ko ari mu mwanya nakabaye nicayemo. Bahinduranyije amajwi yacu. Bampaye ayagombaga kuba ari aye naho we bamuha ayakabaye ayanjye.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko atigeze asaba amadeni ngo abashe kwiyamamariza kuyobora Kampala nk’uko byari byatangajwe, ahubwo ibintu byose yagiye akoresha byari impano yagiye ahabwa n’abantu batandukanye.
Aya matora Chameleone avuga ko bamwibyemo amajwi yabaye ku wa 20 Mutarama 2021. Ni umwe mu bahataniraga kuyobora Umujyi wa Kampala ndetse yari umwe mu bakandida bahabwaga amahirwe.
Gusa ntabwo yahiriwe no kwegukana uwo mwanya cyane ko Erias Lukwago wari uhagarariye ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC) ariwe wegukanye intsinzi.
Erias Lukwago wongeye kwisubiza uyu mwanya yagize amajwi 194.592. Uyu mugabo yatangiye kuyobora uyu Mujyi guhera ku wa 14 Mutarama 2011.
Yakurikiwe na Nabillah Naggayi Sempala wari uhagarariye National Unit Platform (NUP), aho yagize amajwi 60.082. Umuhanzi Daniel Kazibwe wamamaye mu muziki nka ‘Ragga Dee’ wo mu ishyaka NRM yabaye uwa gatatu aho yagize amajwi 23.388 mu gihe Chameleone wari uhatanye nk’umukandida wigenga we yagize amajwi 12.212.
Chameleone yaguwe mu ntege n’abandi nka Charles Senkubuge wagize 2.355, Kawooya Innocent wagize 762, Micheal Evans Mugabi wagize 522, Eddie Kibalama wagize 490, Yakubu Musaazi wagize 478, Isaac Sendagire wagize 386 na Ben Lule wegukanye amajwi 325.
Chameleone atangaza ko agiye kwiyamamariza kuyobora Kampala abantu batandukanye bagiye bavuga ko bigoye ko yatsinda, bamwe bakavuga ko agira imyitwarire igoye irimo kurwana itamwerera kuba umuyobozi w’uyu mujyi.
Abandi bamusetse bavuga ko asanzwe ari umunyamahane ku buryo nta bisubizo abantu bamwitegaho, abandi bo bakamukiniraho bavuga ko umuntu wananiwe urugo rwe bigoye ko yayobora umujyi wose.
Chameleone ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe kandi zabahesheje ubutunzi n’icyubahiro, yashakaga gukomereza urugendo rwe no muri politiki akayobora Umujyi wa Kampala ariko ntibyamuhiriye.
Chameleone w’imyaka 42 yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ibyakunzwe cyane nka ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’ n’izindi nyinshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!