00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Mahama wayoboye Ghana yagizwe intumwa ya AU muri Somalia

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, watoranyije John Mahama wabaye Perezida wa Ghana nk’intumwa yawo mu biganiro bigamije kumvikanisha impande zombi muri Somalia kugira ngo hazabeho amatora anyuze mu mucyo.

Ku wa 17 Nzeri 2020 nibwo Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Farmajo, umuyobozi wa Mogadishu n’abayobozi ba Leta eshanu zigize iki gihugu ari zo Galmudug, Hirshabelle, Puntland, Southwest na Jubbaland bashyize umukono ku masezerano agena ko abakuru b’amoko bahitamo ababahagarariye mu nteko itora (electoral college), aba na bo bagahitamo abadepite bo ku rwego rwa leta, aba bakaba na bo bahitamo Perezida.

Aya masezerano yashyizweho umukono nyuma y’igihe cyari gishize hari ukutumvikana ku buryo amatora yo muri iki gihugu azakorwamo aho Perezida, n’abadepite bari bashyigikiye ko buri muturage wese yatorwa aho guhagararirwa na bamwe kandi uduce twose amajwi yatwo akanganya agaciro.

Urundi ruhande rwo rwavugaga ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bagomba gutorwa n’abagarariye amoko atandukanye ari muri iki gihugu, abagize iyi Nteko akazaba aribo batora Perezida. Iki cyifuzo ni nacyo cyaje gufatwa nk’umwanzuro ku wa 17 Nzeri 2020.

Ikibazo cyaje kuvuka ubwo hatangiraga kurebwa uko uyu mwanzuro washyirwa mu bikorwa, aho Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo atumvikanye n’umuyobozi wa Puntland, Said Abdullahi Deni ndetse n’uwa Jubbaland, Ahmed Mohamed Madobe.

Ibintu byaje gukomera ku wa 12 Mata 2021 ubwo Abadepite batoraga umwanzuro ubongerera manda yabo n’iya Perezida, bagasaba Komisiyo y’amatora gutegura amatora azaba mu gihe kitarenze imyaka ibiri kandi agakorwa bijyanye n’uko bo bari babyifuje mbere nubwo atari byo byari byatowemo umwanzuro.

Uyu mwanzuro warwanyijwe bikomeye n’abayobozi ba Puntland na Jubbland, ndetse hatangira kuboneka umubare munini w’abarwanya Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo.

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo wari wararangije manda ye ku wa 8 Gashyantare yagiriye uruzinduko muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, agirana ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu byo bemeranyije harimo ko ibibazo by’Abanyafurika aribo ubwabo bakwiye kubishakira ibisubizo, aheraho asaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kwinjira mu kibazo cya Somalia kugira ngo hakorwe amatora impande zombi zishimiye.

Nyuma y’ibi biganiro byahuje Perezida Tshiseked na mugenzi we wa Somalia, ku wa 8 Gicurasi 2021, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yatangaje ko John Mahama wahoze uyobora Ghana yagizwe intumwa y’uyu muryango mu biganiro byo kumvikanisha impande zombi muri Somalia.

Ati "Mu kuzuza neza inshingano ze, Mahama azafashwa n’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia kugira ngo ubuhuza n’ibyo kugarura amahoro bikorwe neza kandi icyarimwe."

John Mahama w’imyaka 62 yayoboye Ghana kuva mu 2012 kugeza mu 2017, mbere y’uko agera kuri uyu mwanya yanabaye Visi Perezida kuva mu 2009 kugeza mu 2012.

John Mahama wahoze uyobora Ghana yagizwe intumwa ya AU muri Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .