Jean Pierre Bemba yatangaje igihe azagarukira muri Congo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Kamena 2019 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Jean Pierre Bemba, umunyapolitiki wahoze ayoboye inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko azagaruka mu gihugu cye tariki 23 Kamena uyu mwaka.

Abinyujije kuri Twitter, Bemba uherutse kugirwa umwere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) yatangaje ko agiye kugaruka guharanira ubumwe muri Congo.

Yagize ati “Bavandimwe, nishimiye kubamenyesha ko nzagaruka i Kinshasa ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019 saa yine za mu gitondo. Nshishikajwe no kubabona ngo dukomeze guharanira iterambere n’ubumwe muri Congo.”

Bemba yagizwe umwere mu rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga umwaka ushize nyuma y’imyaka 11 mu buroko i La Haye mu Buholandi, ashinjwa ibyaha byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye mu 2002-2003.

Kugaruka kwa Bemba w’imyaka 57 gutumye abayobozi bakomeye batandatu b’amashyaka agize Ihuriro Lamuka bose bagiye kuba hamwe mu gihugu cyabo, bakomeze ibikorwa byabo bya politiki.

Abo banyapolitiki batavuga rumwe na Leta ni Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Jean-Pierre Bemba, Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Antipas Mbusa Nyamwisi wahoze ayoboye inyeshyamba na Freddy Matungulu bose bihurije muri Lamuka.

Ntabwo biramenyekana niba hari icyo Bemba yaba yaremeranyijeho na Perezida Felix Tshisekedi dore ko aje mu gihe hari gutegurwa Guverinoma ya mbere muri manda ya Tshisekedi.

Umwe mu basesenguzi bari i Kinshasa yabwiye ikinyamakuru The East African ko Tshisekedi naramuka atitonze, abo banyapolitiki bashobora kumubera ikibazo mu miyoborere ye.

Ibyo abihera ko ari abaherwe kandi bakaba bafite n’abaturage babashyigikiye mu duce bakomokamo.

Nka Katumbi ni umugabo wubashywe muri Katanga mu majyepfo ya Congo, Nyamwisi akagira ijambo rikomeye muri za Kivu zombi, Bemba afite ijambo muri Kisangani mu Majyaruguru naho Fayulu arakunzwe cyane rwagati mu gihugu no muri Kinshasa.

Biravugwa ko Bemba nagera i Kinshasa azakoresha ikiganiro n’abanyamakuru.

Byatangiye kuvugwa ko ashaka kubakira inzu ndangamateka se Bemba Saolona wapfuye mu 2009.

Jean Pierre Bemba yatangaje igihe azagarukira muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza