Kwamamaza

Janet Museveni yananiwe guhosha imyigaragambyo y’abakozi ba kaminuza za leta

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 10:52' na Mukaneza M.Ange


Minisitiri w’uburezi akaba n’umugore wa Perezida wa Uganda, Janet Kataaha Museveni yananiwe guhosha imyigaragambyo imaze icyumweru y’abakozi ba kaminuza za leta bifuza ko imishahara yabo izamurwa nk’uko babisezeranyije.

Abakozi bari mu myigaragambyo ni abakora imirimo itari ukwigisha, bakaba bifuza kumenya igihe bazatangira guhabwa imishahara mishya n’ibirararane byo kuva muri Nyakanga 2015.

Mu nama yabahuje na Minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’imari, Minisiteri y’abakozi ba leta ndetse n’inzego zishinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, ku itariki ya 8 Kanama 2016 aba bakozi bibumbiye mu ihuriro ryitwa PUNTSEF (Public Universities’ Non-Teaching Staff Executive Forum) bavuze ko badateze gusubira mu kazi kabo gasanzwe igihe cyose ibibazo bafite bitarakemuka.

Kaminuza eshanu za leta ari zo Makerere, Busitema, Kyambogo, Gulu n’Ishami rya Makerere ryigisha amasomo y’ubukungu zafunze imiryango ndetse abanyeshuri bashya bashobora kudatangirira igihe imyigaragambyo niramuka idahagaze.

Muri iyo nama, Janet Museveni yabasabye kwihangana bagasubira mu kazi kuko abana bakeneye kwiga na bo ari ababo kandi ko nibadasubira kwiga na bo bashobora gutakaza akazi kabo.

Yabasabye kumuha umwanya wo kwiga ku kibazo cyabo dore ko amaze amezi atagera kuri atatu atangiye kuyobora iyi minisiteri ndetse abasezeranya ko mu mezi abiri bazaba bamaze kongezwa imishahara ariko bakomeza kumubera ibamba.

Nubwo Janet Museveni hamwe na Minisitiri w’imari, Matia Kasaija bavuga ko imishahara mishya n’ibirarane bazatangira kubihabwa mu Ukwakira 2016, umwe mu batekinisiye b’iyi minisiteri yavuze ko bitazashoboka kuko bitigeze bishyirwa mu ngengo y’imari ya 2016/17.

Ibi byose aba bakozi banze kubyumva bavuga ko ikibazo cyabo nikiramuka kidakemutse bazakomeza imyigaragambyo ndetse bakayikorera imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisiteri y’Uburezi yaba yarakoresheje miliyari 13.5 z’amashilingi muri miliyari 28.5 yari agenewe aba bakozi, igatangiza kaminuza nshya zirimo iya Kabale, Soroti na Lira.

Ku itariki 3 Nzeli 2015 ni bwo perezida Yoweri Museveni yanditse ibaruwa ivuga ko abakozi ba kaminuza za leta bazongezwa imishahara ndetse n’ibirarane by’umwaka wa 2015/16 bizashyirwa mu ngengo y’imari ya 2016/17.

Bamwe mu bakozi bitabiriye inama na Janet Museveni
Minisitiri w'Imari Matia Kasaija,Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri makuru, John Chrysostom na Janet Museveni, Minisitiri w'Uburezi

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved