00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacob Zuma yajyanwe mu bitaro

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 Kanama 2021 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa muri Afurika y’Epfo(DCS) rwatangaje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu ufunzwe, Jacob Zuma, yajyanywe mu bitaro hanze ya gereza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima.

Mu itangazo uru rwego rwashyize ahagaragara, rwagaragaje ko kohereza imfungwa kwa muganga biri mu kubahiriza amategeko agenga imfungwa muri Afurika y’Epfo.

Rigira riti “Buri wese ufunzwe afite uburenganzira busesuye ku buzima. Mu byo akeneye harimo gukora imyitozo ngororamubiri, aho kuryama, kurya ndetse no kwivuza.”

DCS kandi yatangaje ko kuva Zuma yagera aho afungiye muri Estcourt Correctional Centre, abakurikiranira hafi ubuzima bwe bakunze gusaba ko yajyanwa kuvurizwa mu bitaro bya Gisirikare muri iki gihugu.

Zuma w’imyaka 79 yafunzwe muri ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka nyuma yo gukatirwa n’urukiko igifungo cy’amezi 15 ku bwo kurusuzugura.

Akurikiranyweho kandi ibi byaha birimo ibya ruswa byakozwe mu myaka ya 1990.

Ifungwa rya Zuma ryateje imyigaragambyo ikomeye mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abamushyigikiye basabaga ko arekurwa. Iyo myigaragambyo yaguyemo abasaga 300.

Zuma yajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma ry'ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .