00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo yakatiwe gufungwa umwaka n’amezi atatu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Kamena 2021 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo yakatiwe gufungwa amezi 15 angana n’umwaka umwe n’amezi atatu kubera gusuzugura urukiko.

Jacob Zuma yakatiwe iki gihano kuri uyu wa 29 Kamena 2021, kubera kwanga kwitaba urukiko ngo yisobanure ku byaha akurikiranyweho birimo n’ibya ruswa. Iri buranisha Jacob Zuma yanze kwitabira ni iryabaye muri Gashyantare 2021.

Umucamanza muri uru rubanza, Sisi Khampepe yategetse Jacob Zuma wasomewe adahari kwishyikiriza polisi mu gihe kitarenze iminsi itanu kugira ngo agezwe muri gereza.

Ubwo yasomaga uyu mwanzuro, Sisi Khampepe yagize ati “Nta kindu urukiko rwakora uretse kuvuga ko Zuma ahamwa n’icyaha cyo gusuzugura urukiko, iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko kandi kigomba guhanwa. Nta yandi mahitamo mfite uretse gukatira Zuma igifungo [...] urukiko rutegetse ko Zuma afungwa amezi 15.”

Zuma w’imyaka 79 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha afite mu nyungu bwite, aho ngo ubwo uyu mugabo yari akiyoboye Afurika y’Epfo yahaye amasoko ya Leta abavandimwe batatu bakomoka mu Buhinde bazwi nka ‘the Guptas’ mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo kugeza n’aho bari bafite uburenganzira bwo guhitamo uba Minisitiri.

Zuma kandi akurikiranyweho ibindi byaha 16 birimo magendu, kunyereza umutungo na ruswa ngo yakoze mu 1999. Ibi birego bifite aho bihuriye n’indege z’intambara n’ibikoresho bya gisirikare Afurika y’Epfo yaguze n’ibigo byo mu Burayi itanze akayabo ka miliyari 5$. Iki gihe Zuma ngo yakiriye ruswa ya 279,751$ yahawe n’ikigo cyo mu Bufaransa cyitwa Thales.

Mu minsi ya nyuma ku butegetsi, Jacob Zuma yashyiriweho komisiyo ishinzwe gukora iperereza kuri ibi byaha. Ni komisiyo yari ikuriwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Raymond Zondo.

Mu nshuro zose Zuma yagiye ahamagazwa n’iyi komisiyo yitabye rimwe, muri Nyakanga 2019, ubundi atangira gushinja Zondo kubogama. Kuva iki gihe yagiye yanga kwitaba akavuga ko arwaye ndetse afite izindi manza nyinshi agomba kwitegura.

Mu Ugushyingo 2020 yongeye kugaragara mu rukiko ariko aza kurekera kwitaba ataratangira kubazwa no kwiregura ku byaha akurikiranyweho.

Jacob Zuma afite imyaka 79 y’amavuko. Yabaye visi-perezida w’Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugera ubwo Perezida Thabo Mbeki yamwirukanye mu 2005. Nyuma, Zuma yabaye umukuru w’igihugu imyaka icyenda kuva mu 2009 kugera yeguye mu 2018.

Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo yakatiwe gufungwa umwaka n’amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .