00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itohoza ku mubano wihariye Gaddafi yari afitanye n’Umugabekazi wo muri Uganda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 Kanama 2021 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Mu 2009 Urukiko Rukuru rwo muri Uganda rwategetse ikinyamakuru cyo muri muri iki gihugu kizwi nka Red Pepper kwishyura $50,000 nk’indishyi y’akababaro nyuma yo kwandika ko Umugabekazi w’Abatoro, Best Kemigisa yaba yaragiranye umubano wo mu gitanda na Col Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya.

Iki ni kimwe mu birego byagarutsweho cyane muri Uganda kandi cyari gifite umwihariko kuko cyatanzwe na Ambasaderi wa Libya muri Uganda. Iki gihe yavugaga ko bashaka indishyi ya miliyoni 500$ ngo kuko iki kinyamakuru gisa n’icyagabye igitero kigamije guharabika Colonel Gaddafi wafatwaga nk’intwari muri Afurika yose.

Iki kirego cyaregwagamo Richard Tusiime na Francis Mutazindwa, bombi bakaba bari abanditsi bakuru ba Red Pepper. Batangiye gukurikiranwa kubera inkuru eshatu banditse imwe yari ifite umutwe ugira uti “Gaddafi, Umwamikazi w’Abatoro mu rukundo.” Indi yavugaga ko “Gaddafi yasabye Umwamikazi w’Abatoro umwana w’umuhungu”, iya nyuma ikavuga ko “Gaddafi yaguriye Umwamikazi w’Abatoro indege bwite.”

Nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusebanya, aba banyamakuru bakatiwe gufungwa imyaka ibiri ndetse ikinyamakuru bakorera gitegekwa kwishyura $50,000.

Ibi bihano ntibyatumye muri Uganda hadakomeza gucicikana inkuru n’ubundi zigaruka ku mubano wa Gaddafi n’uyu mugore ufatwa nk’umwe mu b’uburanga Uganda ifite.

Ushobora kwibaza uti abavuga ibi babishingiraga kuki ? Amakuru yizewe avuga ko Gaddafi yajyaga ava muri Libya akajya muri Uganda, yagera Entebbe agafata kajugujugu imwerekeza Fort Portal mu Murwa Mukuru w’Ubwami bw’Abatoro.

Icyabaga kijyanye Gaddafi ngo si ugutsura umubano na Uganda ahubwo yabaga yagiye kwirebera Umugabekazi Best Kemigisa.

Amakuru dukesha The Times kandi agaragaza ko Gaddafi yakoresheje nibura arenga miliyoni £2.5 mu kubaka Ingoro ubwami bw’abatoro buzajya bukoreramo.

Ntibyagarukiye aha ngo kuko Gaddafi yanaguriye uyu mwamikazi inzu muri Kampala n’i London mu Bwongereza.

Umubano w’aba bombi warushijeho gufata indi ntera no kwibazwaho na benshi ubwo Gaddafi yafataga abana babiri b’uyu mugore barimo n’uyobora ubwami bw’Abatoro uyu munsi, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV na mushiki we witwa Komuntale akiyemeza kubarera ndetse no kubarihirira amashuri i Tripoli.

Uyu Mwamikazi kandi yakunzwe kunenga n’abaturage be kuko hari igihe yamaraga igihe kinini yibereye i Tripoli, aho bamwe bagaragazaga ko yaba yarigaruriwe na Gaddafi.

Imvano y’umubano w’aba bombi

Best Kemigisa ni Umugabekazi kuko umugabo we, Rwamuhokya Olimi III Kaboyo II mbere y’uko yitaba Imana yari Umwami w’Abatoro.

Rwamuhokya Olimi III Kaboyo II yabaye Umwami w’Abatoro ku wa 21 Ukuboza 1965 nyuma y’urupfu rwa se, aba Umwami wa 12 wari wimitswe.

Mbere y ‘uko ubwami bucibwa muri Uganda ku wa 22 Nzeri, Rwamuhokya Olimi III Kaboyo II yafashe icyemezo kubunda ajya muri Kenya. Nyuma yaje kubunduka, ahabwa imyanya itandukanye muri Guverinoma, irimo kuba Umujyanama wa Minisitiri muri Ambasade ya Uganda muri Tanzania na Ambasaderi wa Uganda muri Cuba.

Yaje kubengukwa Best Kemigisa wari umukobwa w’Igikomangama cy’abo mu bwoko bwa Aba-Batuku ndetse mu 1987 baza gushyingiranwa.

Mu 1993, ubwo Leta ya Uganda yafataga icyemezo cyo gusubizaho ubwami, Rwamuhokya Olimi III Kaboyo II yasubiye mu mwanya we arongera aba Umwami w’Abatoro, Kemigisa aba Umwamikazi.

Ku wa 26 Kanama 1995, Rwamuhokya Olimi III Kaboyo II yaje kwitaba Imana asiga umwana w’umuhungu wagombaga kumuzungura afite imyaka itatu.

Nubwo Rukirabasaija Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yari akiri muto, nta wundi wari gufata intebe y’ubwami kuko yavukanaga n’abakobwa babiri gusa ndetse umwe witwaga Celia Komukyeya aza kwitaba Imana mu 1997.

Kuba uyu mwana w’umuhungu wagombaga kuzungura se yari akiri muto, byatumye nyina ahaguruka atangira kuyobora mu mwanya w’umuhungu we kugira ngo adahumbya gato Ubwami bw’Abatoro bukazima.

Gufata izi nshingano, byatumye Best Kemigisa atangira kuba ikimenyabose muri Uganda ndetse izina rye ritangira no kumenyakana muri politike y’iki gihugu.

Ku wa 9 Ukwakira 2000 nibwo Betty Kemigisa yahuye bwa mbere na Col Muammar Gaddafi, iki gihe uyu mugore yari yaherekeje umuhungu mu muhango wo kwizihiza ubwigenge bwa Uganda.

Gaddafi yari umwe mu bashyitsi bakuru bagiye kwifatanya na Uganda muri uyu munsi mukuru. Uyu muhango urangiye Museveni yagize umwanya wo kwereka Gaddafi, Best Kemigisa n’umuhungu we.

Amakuru yizewe avuga ko Gaddafi yatangajwe n’uyu Mwami muto w’imyaka icyenda ndetse n’uburyo abaturage be bamwubaha.

Mu mwaka wakurikiyeho mu 2001, Gaddafi yahise atumira Oyo muri Libya ndetse amwoherereza n’indege yo kumutwara, maze na we kuko yari akiri muto aherekezwa na nyina. Muri uyu mwaka muri Nyakanga Gaddafi na we yahise agirira uruzinduko mu Bwami bw’Abatoro.

Mu kuhagera yasanze bafite ibibazo bitandukanye ahanini byari bishingiye ku bukungu. Yemeye kubatera inkunga kugira ngo bavugurure Ingoro yari yarangijwe n’abasirikare ba Idi Amini ahagana mu 1970 kuko bayikoresheje nk’ibirindiro bya gisirikare.

Uyu mubano wakomeje gukura ndetse Gaddafi afata icyemezo cyo kugurira Best Kemigisha n’umuhungu we inzu muri Kampala na Londres mu Bwongereza. Hejuru y’ibi yemeye kwishyurira amashuri umukobwa w’uyu mugore ndetse amwimurira i Tripoli.

Nubwo ntacyo bigeze babitangazaho, itangazamakuru ryo muri Uganda ntiryasibye kugaragaza ko umubano wa Gaddafi na Best Kemigisa utagarukira gusa mu bijyanye n’akazi, ngo kuko hari inshuri nyinshi uyu mugore yajyaga i Tripoli cyangwa Gaddafi akajya muri Uganda.

Umubano wihariye aba bombi bari bafitanya wongeye kugaragara mu Ukwakira 2011 ubwo Gaddafi yari asumbirijwe n’ingabo z’amahanga, Best Kemigisa yasohoye inkuru asaba ibihugu by’amahanga kureka Gaddafi.

Yagaragaje ko ibyari biri kuba muri Libya “byari ibihe bikomeye ndetse by’ibigerageza ku nshuti ye magara Perezida Muammar Gaddafi.”

Yavuze ko ku bufatanye na Guverinoma ya Uganda biteguye guha ubuhunzi iyi nshuti ye magara, ariko ntibyaje gukunda kuko nyuma y’iminsi mike atangaje ibi Gaddafi yahise yicwa.

Nubwo hashize imyaka isaga 10, Muammar Gaddafi yitabye Imana, ubwo umunyamakuru w’Umunyamerika, Andrew Green yasuraga Ubwami bw’Abatoro yasanze ifoto ye ikimanitse mu Ngoro yo muri ubu bwami.

Best Kemigisa yakunze kumvikana avuga ko Gaddafi ari inshuti ye magara
Gaddafi yakuruwe n'uburyo Oyo yabaye Umwami akiri umwana kandi ntibibuze abaturage be kumwubaha
Perezida Muammar Gaddafi asuhuzanya n'Umugabekazi, Best Kemigisa
Gaddafi yabaye inshuti ikomeye y'Ubwami bw'Abatoro
Umwami Oyo yimye ingoma akiri muto bituma amara igihe kinini abafashwa na nyina mu mitegekere
Gaddafi yari yarahawe umwanya ukomeye mu Bwami bw'Abatoro, aha yari yagizwe umurinzi w'ubu bwami
Gaddafi yatanze amafaranga yakoreshejwe mu kongera kubaka Ingoro y'Ubwami bw'Abatoro
Ubwami bw'Abatoro ni bumwe mu bukomeye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .