Itegeko Nshinga rya Zimbabwe ryashyizwe mu ndimi 16

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yahinduye Itegeko Nshinga ry’Igihugu mu ndimi 16 zemewe n’itegeko ry’ikirenga ndetse mu minsi mike rizasohorwa.

Minisitiri w’Ubutabera n’Ibikorwa bya Guverinoma muri Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi, yavuze ko komite y’inzobere igizwe n’abafatanyabikorwa bose yasoje iki gikorwa ndetse hategerejwe amafaranga ngo itegeko nshinga risohorwe.

Herald yanditse ko Minisitiri Ziyambi yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena mu cyumweru gishize.

Senateri Tambudzani Mohadi ubarizwa mu Ishyaka rya Zanu-PF yabajije igihe ikoreshwa ry’indimi 16 rizatangirira kubahirizwa.

Minisitiri Ziyambi yamusubije ati “Mu by’ukuri, urugendo rwo guhindura itegeko nshinga ryacu rwatangiye mu gihe cyashize. Twashyizeho komite irimo inzobere mu by’indimi n’abanyamategeko babirambyemo dushaka ko tuzagumana umwimerere mu gihe cyo guhindura itegeko mu zindi ndimi.”

Senateri Morgan Komichi yasobanuje ibivugwa ko ibitekerezo byemewe ari ibyatanzwe n’abashyigikiye Ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF.

Minisitiri Ziyambi yavuze ko adakwiye kubazwa ibyerekeye amategeko.

Yagize ati “Biragoye guhangana n’ibitekerezo abantui bafite ariko nagaragaje uko itegeko rya Guverinoma riri kandi dufite ibisabwa bijyanye n’Itegeko Nshinga ryacu.”

Yakomeje ati “Niba wararenganyijwe cyangwa ugakorerwa ivangura, ufite uburenganzira ku butabera aho dufite uburyo bwo gukurikira niba ibyagombaga gukorwa bitarakurikijwe.”

Itegeko Nshinga rya Zimbabwe ryahinduwe rihereye ku ndimi zirimo urwa Shona, Ndebele, Chewa na Tonga n’izindi zose hamwe zigera kuri 16.

Minisitiri w’Ubutabera n’Ibikorwa bya Guverinoma muri Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi, yavuze ko komite y’inzobere yahinduye itegeko nshinga mu ndimi 16 ndetse hategerejwe amafaranga ngo risohorwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza