Mu gitondo cyo ku wa 23 Werurwe 2021, muri iyo nzira haramukiye umuyaga udasanzwe ndetse n’umukungugu wo mu butayu uza ari mwinshi. Ibi byombi byagize uruhare mu gutuma ubwato bwa ‘Ever Given’ busanzwe buri mu mato manini ku Isi, bukora impanuka.
Ever Given ni ubwato bwubatswe mu mwaka wa 2018, bukaba ari bumwe mu manini cyane kuko bufite metero 400 z’uburebure kuri 59 z’ubugari. Ni ubwato buremereye kuko bupima toni 224.000, bukaba bwari butwaye kontineri 20.000.
Umunigo wa Suez ucamo nibura amato 106 buri munsi, kandi ubwato bumwe mu mato 10 atwaye ibikomoka kuri peteroli, buca muri iyi nzira, mu gihe 12% by’ingendo z’amato zose zica muri iyi nzira.
Kubera uru rujya n’uruza, ku munsi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 9,6$ binyuzwa muri aka gace, aho kuri ubu kamaze iminsi ine gafunzwe.
Amato aparitse aho impanuka yabereye bizayasaba nibura igihe gikubye kabiri icyo yari gukoresha mu bihe bisanzwe.
Kugeza ubu, ibigo birimo Maersk bisanzwe bikomeye mu gutwara ibicuruzwa birateganya guhindura inzira byari gukoresha kuko bivugwa ko kugira ngo ubwato bwa Ever Given buvanwe mu nzira bishobora kuzatwara iminsi cyangwa ibyumweru.
Maersk yatangaje ko iri kureba uburyo yanyuza amato yayo mu nzira ndende yo kuzenguruka Afurika, n’ubwo izongera iminsi 12 ku rugendo rusanzwe rukorwa iyo ubwato bunyuze mu bunigo bwa Suez.
Ikindi gikomeye kiri kwikangwa ni uko iyi nzira idatunganyijwe vuba, ishobora gutuma ibiciro bya peteroli n’ibindi bicuruzwa cyane cyane mu bice by’u Burayi na Aziya bizamuka, kuko iyi nzira mpimbano yakorewe koroshya ubwikorezi hagati y’imigabane yombi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!