Kenya: Isandara ry’icyobo gifata amazi ryahitanye abagera kuri 32

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Kenya yatangaje ko hamaze kumenyekana abantu 32 bapfuye bahitanwe n’ icyobo gifata amazi kiri mu gace ka Nakuru cyasandaye kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 9 Gicurasi 2018.

Umwe mu bapolisi utatangajwe amazina yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko mu mirambo 32 bamaze kubona harimo 11 y’abagore n’abana bigaragara ko bageragezaga guhunga ariko umuvuduko w’amazi yarafite ukababera inzitizi.

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge wo uvuga ko kugeza ubu umaze gutabara abagera kuri 40, mu gihe abasaga 2000 basigaye ntaho kuba bagira.

Guverineri wa Nakuru, Lee Kinyajui yavuze ko ibikuta by’iki cyobo cyafataga amazi yakoreshwaga mu kuhira byashwanyaguritse, amazi agatembana ishuri ribanza ndetse n’amazu atabarika y’abaturage bari bahatuye ndetse banakorera mu mirima irimo iy’icyayi n’indabo.

Umwe mu barokotse witwa Wanjiku Ngigi w’imyaka 67 yavuze ko yarari mu rugo ari guteka ikawa, ubwo umukazana we yazaga akamubwira ko bagomba kujya ahantu hitaruye kuko kiriya cyobo kizwi nka ‘Patel Dam’ cyasandaye; umwe mu baturanyi be wari ufite ubumuga bwo kutabona ntiyabashije kurokoka.

Iki cyobo ni kimwe muri bitatu bifitwe n’umuhinzi ukomeye muri kariya gace, ubuyobozi butangaza ko bugiye gusuzuma niba afite ibyangombwa ndetse no kugenzura niba ibisigaye nabyo bidashobora guteza impanuka.

Imvura ikomeje kugwa muri iyi minsi imaze guteza ibiza bikomeje guhitana abatari bake muri Afurika y’Uburasizuba, aho nko muri Kenya kugeza ubu habarurwa abagera ku 162 bapfuye, mu gihe abasaga ibihumbi 220 inzu zabo zasenyutse.

Mu Mu Rwanda naho ibiza byatewe n’imvura kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka bimaze guhitana abasaga 200 mu gihe inzu zisaga 400 n’ibindi bikorwaremezo birimo imihanda n’ibiraro byangiritse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza