00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zatangiye gucyura impunzi muri Cabo Delgado

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kanama 2021 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, inzego z’umutekano za Mozambique n’iz’u Rwanda batangiye igikorwa cyo gusubiza impunzi mu byazo mu Ntara ya Cabo Delgado, aho abaturage bari barahunze ingo zabo guhera muri 2017 biturutse ku bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wari warayogoje aka karere.

Iki gikorwa cyatangiriye mu nkambi ya Quitunda, kikazakomereza mu zindi nkambi.

Inkambi y’impunzi ya Quitunda iherereye hafi y’icyambu cya Afungi ku Nyanja y’Abahinde, ikaba ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi cumi (10.000)

Valentim Sumail Dienga, Umuyobozi w’inkambi, yagaragaje ko umubare w’abacyuwe ungana na 684 bavuye mu nkambi ya Quitunda bajyanwa aho bari batuye , mu mujyi wa Palma, bakaba bishimiye kongera gukandagira mu mujyi wabo wa Palma.

Yagize ati “Turabashimira ko mwaje kudutabara, ibi ni ikimenyetso ko twunze ubumwe”.

Muri iki gikorwa Ingabo z’u Rwanda na Polisi bafatanije n’inzego za Mozambique, batanze imodoka zatwaye abaturage ndetse babaherekeza mu nzira babacungiye umutekano kugera Palma. Ni urugendo rw’ibirometero 18, kandi aho basubiye mu byabo n’ubundi bakomeje gucungirwa umutekano.

Abaturage bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri rusange bagera ku 826,000.

Kugeza ubu abari mu nkambi baravuga ko ingabo na Polisi b’u Rwanda bakimara kugera muri iyi ntara kubatabara, imitima yabo yasubiye mu gitereko ndetse ko bishimiye umutekano ugenda ugerwaho muri iyi ntara ku bufatanye bw’inzego z’umutekano za Mozambique n’u Rwanda.

Abaturage ubwo binjiraga mu modoka basubiye mu byabo
Byari akanyamuneza ku baturage bari bamaze imyaka ibiri mu buhungiro
Ibikoresho by'abaturage bahungutse bisuzumwa mbere yo guhaguruka basubira mu byabo
Inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique nibo baherekeje abaturage babacungiye umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .