00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya Airtel Africa Plc yikubye kabiri mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Inyungu y’Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Africa Plc yikubye inshuro zirenga ebyiri, aho yageze kuri miliyoni 335$ nyuma yo kwishyura umusoro, bitewe ahanini n’ubwiyongere bwa 25,2% ku mafaranga yinjijwe n’icyo kigo agera kuri miliyari 2.2$ mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, yarangiranye na Nzeri.

Iyi nyungu y’iki kigo yaturutse ku bwiyongere bw’inyungu z’amashami yacyo mu bice bitandukanye bya Afurika, nk’aho muri Nigeria yazamutse ku kigero cya 32,4%, muri Afurika y’Iburasirazuba bikagera kuri 25,8% mu gihe muri Afurika y’Iburengerazuba byageze kuri 22,1%.

Inyungu yaturutse kuri serivisi z’amajwi yazamutseho 19,7%, ikomoka ku gucuruza internet izamukaho 36,9% mu gihe ikomoka kuri serivisi za Mobile Money ari yo yazamutse ku kigero kiri hejuru, aho yageze kuri 42%.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa Plc, Segun Ogunsanya, yavuze ko inyungu y’iki kigo iri ku rwego rwiza kurenza uko byatekerezwaga, ndetse ko nubwo icyorezo cya Covid-19 kigikomeje kubangamira ubucuruzi, cyane cyane kubera ubuke bw’inkingo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hari icyizere ko ubucuruzi bw’iki kigo buzakomeza kuzamuka.

Yagize ati “Nkomeje kubona amahirwe muri serivisi z’amajwi, internet ndetse na Mobile Money, [kuko] bitaragera kuri benshi muri Afurika [bityo kwaguka kw’isoko bikaba bishoboka]. Izamuka ryacu ku Mugabane wa Afurika ryarakomeje nubwo hari icyorezo. Tuzakomeza gushora mu ikoranabuhanga rifasha mu gukwirakwiza serivisi za Mobile Money kugira ngo tuzamure umubare w’abakoresha serivisi z’imari muri Afurika. Nshimishijwe n’intambwe twateye mu myaka micye ishize, ishingiye ku guha agaciro buri wese ukorana natwe.”

Airtel Africa Plc imaze kugira amashami mu bihugu 14 birimo n’u Rwanda, aho ifite abakiliya barenga miliyoni 122, biyongereyeho 5,4% mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2021.

Inyungu ya Airtel Africa Plc yarenze miliyoni 335$ mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .