Ibi byabaye ku munsi w’ejo tariki 23 Werurwe 2021 mu Mujyi wa Kabiri wa Libya Benghazi wari uri mu maboko y’ubuyobozi bw’inyeshyamba.
Aljazeera ivuga ko uku guhuza amaboko kwa leta ya Tripoli (Umurwa Mukuru wa Libya) n’inyeshyamba, kubaye mu rwego rwo gukuraho intambara za hato na hato zaberaga muri icyo gihugu zishyigikiwe n’amahanga, ndetse no gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka, tariki 24 Ukuboza 2021.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi ku mpande zombi, aho Leta ya Tripoli yari ihagarariwe n’abaminisitiri batandukanye, barimo uwungirije Minisitiri w’Intebe, Hussein Attiya al-Gotrani, n’undi muyobozi ukomeye witwa Khaled Mazen.
Gotrani afata ijambo yavuze ko igihe cy’amacakubiri n’intambara kirangiye, hakurikiyeho gushyira hamwe bakaba igihugu kimwe. Ati “Igihe cy’amacakubiri kirarangiye, Guverinoma y’ubumwe, GNU, (Leta ya Tripoli) niyo igiye kuyobora abanya-Libya bose, aho baba batuye hose.”
Ubu Libya yabaye igihugu kimwe kiyobowe na Minisitiri w’Intebe umwe, Abdul Hamid Dbeibah, uherutse kurahirira kuyobora iki gihugu nyuma y’uko manda y’imyaka itanu ya Fayez al-Sarraj, irangiye.
Amakimbirane hagati y’uduce twa Libya yabayeho nyuma y’urupfu rwa Ghadaffi
Igihugu cya Libya gikungahaye kuri Peteroli kimaze kubura uwari Perezida wacyo, Muammar Gaddafi, wapfuye yishwe mu 2011 cyacitsemo ibice. Mu 2015 inyeshyamba zifata Uburengerazuba bwa Libya n’indi mijyi zirahayobora, ndetse zikajya zitera Leta ya Tripoli zishaka kwigarurira umurwa mukuru.
Inyeshyamba zari ziyobowe na General Khalifa Haftar, zari zishyigikiwe na Misiri, u Bufaransa, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe Leta ya Tripoli yari ishyigiwe na Turikiya, Qatar n’u Butaliyani.
Uku gushyirahamwe kw’imbande zombi byitezwe ko kuzatanga umusaruro, ndetse Loni yategetse ko ingabo z’amahanga ziri muri Libya zirukanwa vuba bishoboka. Ivuga ko kugeza ubu muri iki gihugu hari ingabo zigera ku bihumbi 20 zituruka muri Siriya, Turikiya, Sudani n’u Burusiya.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!