00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyeshyamba zirenga 100 zirimo n’iza FDLR zishyize mu maboko ya FARDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kamena 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abarwanyi barenga 100 bo mu mitwe yitwaje intwaro itandukanye bishyize mu maboko y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) i Kitshanga muri Zone ya Masisi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kamena 2021.

Aba barwanyi 134 bashyize hasi intwaro bava mu mitwe itandukanye irimo CMC/ Nyatura ya Domi, APCLS ya Janvier Karahiri, Nyatura Bazungu na FDLR/ FOCA. Beretswe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Général Constant Ndima uri mu butumwa bwo gukangurira abarwanyi gushyira intwaro hasi muri Masisi.

Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya RDC, Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yavuze ko aba barwanyi bashyize intwaro hasi nyuma y’igitutu cy’ibitero by’ingabo za FARDC.

Ati “Abarwanyi 134 bamaze gushyira intwaro hasi bishyikiriza ingabo zacu, FARDC zikambitse i Kitshanga muri Masisi. Iki ni ikimenyetso gikomeye mu bikorwa byakozwe mu kurwanya imitwe yitwara gisirikare.”

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko Guverineri Gen. Constant Ndima yabwiye abaturage ko ubu nta mishyikirano igikenewe ari amahoro kandi abarwanyi bazabyuhariza bazababarirwa.

Ati “Abaturage bacu barambiwe urugomo no gushimutwa mu ntara yacu. Ni yo mpamvu umukuru w’igihugu yadushyizeho muri ibi bihe bidasanzwe, intego yacu ni ukugarura amahoro. Naje hano i Masisi gutangiza icyo gikorwa. Umuntu wese wemeye ku bushake gutanga intwaro azakirwa nk’inshuti ariko utazabyubahiriza wese azafatwa nk’umwanzi w’igihugu ku bufatanye namwe tugomba kugarura umutekano”.

Kuva Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyira Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe zigahabwa n’abayobozi ba gisirikare na gipolisi, abarwanyi baturutse mu mitwe itandukanye batangiye gushyira intwaro hasi batinya ibitero by’ingabo za Congo, FARDC.

Bamwe mu nyeshyamba zishyikirije ingabo za FARDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .