Intumwa yihariye ya Loni yashishikarije abahoze muri FDLR gutaha mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Nzeri 2017 saa 06:24
Yasuwe :
0 3

Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Said Djinnit, yahamagariye abahoze muri FDLR bagashyira intwaro hasi kuva mu nkambi bagataha mu Rwanda.

Said yabonanye n’abo bahoze muri FDLR ku wa Gatanu, tariki ya 8 Nzeri 2017, aho bacumbitse mu nkambi ya Bahuma nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Iyi ntumwa ya Loni yari kumwe n’itsinda rikurikirana ibya Congo ririmo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), Inama y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) na Guverinoma ya Congo Kinshasa.

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko Loni yiteguye gufasha abahoze muri FDLR gutaha mu Rwanda mu cyubahiro no mu mutekano usesuye.

Yagize ati "Ubuzima bwo mu nkambi si bwiza. Twiteguye kubafasha kuva mu nkambi. Birakwiye ko basubira mu gihugu cyabo kandi tubijeje ko bazasubirayo mu mahoro n’umutekano usesuye. Tuzakurikirana itaha ryanyu.”

Abahoze muri FDLR nabo bavuze ko biteguye gutaha ariko bakavuga ko bafite impungenge z’umutekano wabo.

Umwe muri bo witwa Faustin Chapelle Mugisha yagize ati "Ubuzima bwo mu nkambi si bwiza. Muratwizeza ko muzatugeza mu gihugu cyacu amahoro ariko dutekereza ko kidafite umutekano." Akomeza asaba SADC guha agaciro impungenge zabo.

Prof Ibrahima Fall wari uhagarariye AU yijeje abahoze ari abarwanyi ba FDLR, ko badashishikajwe gusa no kubacyura ahubwo bazakurikirana ubuzima bwabo mu Rwanda.

Nubwo abahoze muri FDLR bakiri mu nkambi bagaragaza impungenge z’umutekano baramutse batashye mu Rwanda, kuva tariki ya 23 Ukuboza 2001 kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2016, Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yatangarije IGIHE ko abarwanyi bo muri FDLR bakiriwe mu byiciro bigera kuri 58 ari 9,066, bagafashwa gutangira ubuzima mu Rwanda.

Buri murwanyi wese utahutse abanza kunyuzwa mu ngando mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Nyabihu, aho bagirwa inama bakigishwa icyerekezo cy’u Rwanda, uko bagomba kubana n’abandi mu muryango, bakigishwa kwihangira imirimo.

Buri wese ahabwa amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 60 nyuma y’amezi abiri agahabwa ibihumbi 120 Frw yo gutangiza umushinga.

Si ibi gusa, utashye akagaragaza ko afite icyifuzo cyo kujya mu ishuri arakirwa akiga, akabifashwamo na komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

Muri Kamena umwaka ushize Inama y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yasabye Loni n’abandi bireba gucyura abahoze muri FDLR bashyize intwaro hasi bagashyirwa mu nkambi cyangwa bakajyanwa mu kindi gihugu hanze y’akarere, ariko umwaka wirenze ntakirakorwa.

Intuma yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’ibiyaga Bigari, Said Djinnit

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza