00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yafunze ibiro byayo mu Burundi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Kamena 2021 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, yafunze ibiro bye ku butaka bw’u Burundi nk’uko Guverinoma yari yarabifatiye umwanzuro ko ibiro bya Loni bifungwa mu mpera za Ukuboza 2020.

Loni yatangiye gukurikiranira hafi ibibazo by’u Burundi ndetse intumwa idasanzwe ya Loni ifungurayo ibiro mu 2016 ubwo iki gihugu cyari mu mvururu zikomeye za politiki zadutse ubwo uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza, yatangazaga ko ashaka kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye iyo manda bavuga ko itemewe n’amategeko ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Kuva ibibazo by’umutekano muke byadutse mu Burundi, Loni yagiye igaragaza ko hari ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu birimo gufunga abantu binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo, ishimuta n’ibindi. Leta y’u Burundi yo yarabihakanaga ikavuga ko bisohoka muri raporo zigamije guhindanya isura y’igihugu.

Ukutishimira iperereza rya Loni ku bikorwa bihungabanya umutekano mu Burundi mu bihe bitandukanye nibyo bitagiye bishimisha abategetsi b’u Burundi kuva mu 2015, bituma bafata icyemezo cyo gufunga ibiro bya Loni ku butaka bw’u Burundi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo urugendo rwo gufunga Ibiro by’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Burundi rwageze ku musozo hasigara gusa akazi k’umuhuzabikorwa ufite icyicaro mu gihugu nk’uko inkuru ya Deutche Welle ibitangaza.

Loni izaba isigaranye inshingano zo gufasha u Burundi gukomeza urugendo rwo kubaka amahoro arambye mu gihe bivugwa ko ubutegetsi hamwe n’abaturage babashije gutera intambwe bavana igihugu ibuzimu.

Mu myaka isaga itandatu ishize u Burundi butagendwa, mu mpera z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, bwakiriye Inama mpuzamahanga y’akanama ngishwanama ku bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati, igikorwa gifatwa nk’ikimenyetso cy’uko iki gihugu cyongeye kwibona ku ruhando mpuzamahanga nk’uko byatangajwe na Huang Xia, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni mu Karere k’ibiyaga bigari.

Yagize ati “U Burundi n’Abarundi bateye intambwe ishimishije mu kubungabunga amahoro no kubaka ubumwe n’ubwiyunge kuva mu mwaka wa 2015. Ikimenyetso cya vuba ni inama iheruka guhuriza hamwe ibihugu 11 by’akarere ka Afurika yo hagati biga ikibazo cy’amahoro n’umutekano mu karere. Bigaragaraza ko u Burundi bwagarutse ku ruhando mpuzamahanga. Loni ntishobora kubyirengagiza. Yego haricyari ibibazo, nicyo gituma Loni izahoza ijisho ku Burundi binyuze ku bakozi basanzwe bari no mu zindi nzego.”

Ibendera rya Loni ryururukijwe i Bujumbura ku wa Mbere ku mugoroba rishyikirizwa Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango nk’ikimenyetso cy’uko ikuye akarenge muri icyo gihugu.

Ibi biro bifunzwe nyuma y’aho n’urwego rushinzwe iby’uburenganzira bwa muntu na rwo rwirukanywe mu Burundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .